Inzu y'imideli ya Louis Vuitton ibarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko umuhanzi w'umunyamerika Pharrell Lanscilo Williams [Pharrell Williams] ari we muyobozi ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo (Men’s Creative Director).
Uyu muhanzi usanzwe ari mu bahanze imyambaro ya
Billioners Boys Club afatanyije na Nigo na nyakwigendera Paul Walker, yagiye
kuri uyu mwanya asimbuye Virgil Abloh witabye Imana muri 2021.
Mu itangazo ubuyobozi bwa Louis Vuitton bwashyize
hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, bwavuzemo ko imyambaro ya
mbere Pharrell yahanze izamurikwa mu birori by’imideli bizwi nka ‘Men’s Fashion
Week’ bizabera muri Mujyi wa Paris muri Kamena 2023.
Umuyobozi Mukuru wa Louis Vuitton, Pietro
Beccari, yavuze ko yishimiye kongera guha ikaze Pharrell mu muryango
mugari.
Yavuze ati “Nishimiye kongera guha ikaze mu rugo Pharrell.
Nyuma yo gukorana muri 2004 na 2008 na Louis Vuitton, nk'umuyobozi mushya
ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo.”
Beccari yongeyeho ko ‘Icyerekezo cye cyo mu guhanga
kirenze imideli’. Yungamo ati “Nta gushidikanya ko kizayobora Louis Vuitton mu
cyiciro gishya kandi gishimishije.”
Louis Vuitton ni imwe mu nzu z'imideli Mpuzamahanga
zikora imyambaro, ikaba n'imwe mu bicuruzwa bihenze bya sosiyeti ya LVMH (Loius
Vuitton Moët Hennessy) ifitwe n'umuherwe Bernard Arnault.
Pharrell Williams wagizwe umuyobozi ushinzwe guhanga
imyambaro y'abagabo muri Louis Vuitton, yatsindiye ibihembo 13 bya Grammy Awards,
ndetse akaba yari mu Kanama Nkemurampaka mu marushanwa yo kwerekana impano yo
kuririmba ya 'The Voice'
Williams kandi yakoranye na zimwe mu nzu zikomeye
zikora imyambaro zirimo nka Adidas na Moncler ndetse na Chanel, ndetse akorana na Louis
Vuitton mu guhanga amadarubindi [Amataratara] afatanyije na Marc Jacobs.
Umuhanzi Pharrell Williams yagizwe Umuyobozi ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo muri Louis Vuitton
Pharrell Wiliams yatsindiye ibihembo 13 bya Grammy ndetse yari mu Kanama Nkemurampaka k'amarushwanwa yo kuririmba ya 'The Voice'
Pharrell Williams yakoranye na Louis Vuitton muri 2002 na 2004 mu guhanga amadarubindi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAPPY' YA PHARELL WILLIAMS
TANGA IGITECYEREZO