Kigali

Kelly Madla nyirasenge wa Miss Naomie yashyize hanze amatariki y'ubukwe bwe na David uherutse kwambikwa ipeti rya 2nd Lt-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/02/2023 17:45
0


Nyirasenge (Aunt) wa Miss Naomie Kelly Madla yamaze gusohora integuza y’ubukwe bwe na David Nsengiyumva uherutse kwambikwa ipeti rya Sous Lieutenant mu ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza n’icyo mu Rwanda.



Ni integuza igaragaza ko ubu bukwe bw’aba bombi bitegura kurushinga, buzaba ku wa 24 Werurwe 2023.

Ni ubukwe Kelly na David bamaze iminsi bategura bucece, kugeza ubwo mu ntangiriro z’iki Cyumweru aribwo hasohotse integuza z’ubukwe bwabo.

Amakuru inyaRwanda.com yakuye mu nshuti za hafi z’aba bombi ahamya ko imyiteguro y’ubukwe bwabo yamaze kurangira, ndetse hakibura utuntu duke duke kugira ngo ubukwe bube.

Ku bantu bazi Kelly na David, urukundo rwabo rumaze igihe kinini, kugeza ubwo higeze kuvugwa amakuru y’uko aba bombi batandukanye bitewe n’uko buri umwe yigeze gusiba amafoto yose bari kumwe, ariko nyuma biza kugaragara ko atari ukuri.

Kelly Madla yakundaga gusangiza abantu amafoto ari kumwe na David mu bihe bitandukanye, gusa nyuma ayo mafoto yose yaje kuyasiba kugeza ubwo bahisemo kujya basohokana mu ibanga.


Kelly Madla yashize hanze amatariki y'ubukwe bwe

Kelly Madla ni umuhangamideli mu inzu ya  Zoi ndetse akaba n’inkingi ya mwamba mu bagize itsinda rya Mackenzies, rigizwe na Miss Naomie ufite umukunzi na Lol Pamla uherutse kurushinga.

David Nsengiyumva ari mu bofisiye baherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse akaba yaranahawe irindi peti,  i Sandhurst mu Bwongereza tariki ya 12 Kanama 2022.

David ni ubanza iburyo mu muhango wo kwakira ipeti rya 2nd Lt.

David n'umubyeyi we Gakuba Jeanne D’Arc

David mu muryango wa Naomie







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND