Kigali

Amafoto 50 y'igitaramo Rihanna yakoze nyuma y’imyaka ine, atangaza ko agiye kwibaruka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/02/2023 11:01
0


Umuhanzikazi Rihanna yongeye gususurutsa abafana be n’abakunzi be nyuma y’imyaka ine afasha ikiruhuko mu muziki kugira ngo yite ku bushabitsi akora.



Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, Rihanna yabaye umuhanzi rukumbi waririmbye mu karuhuko k’imikino ya ‘Super Bowl’.

Ubwo yari ku rubyiniro, yaboneyeho gutangaza ko agiye kwibaruka ubuheta, anongera kwerekana ko agishoboye gushimisha abakunzi be nyuma y'imyaka 4 atabataramira.

Iki gitaramo cyabaye mu gice cya kabiri cy'umukino wa Super Bowl wahuzaga ikipe ya Kansas City Chiefs na Philadelphia Eagles. Rihanna w'imyaka 34 yageze ku rubyiniro amanutse mu kirere, bitangaza benshi

Bimwe mu byaranze iki gitaramo harimo nko kuba uyu muhanzikazi yerekanye ko atwite umwana wa kabiri.

Rihanna kandi yanifashishije ababyinnyi barenga 50 nk'uko byatangajwe na Page Six.

Uyu muhanzikazi kandi yatunguye benshi ubwo yarinze asoza iki gitaramo ntawundi muhanzi umusanze ku rubyiniro dore ko abamubanjirije mu myaka ya shije wasangaga bazanye abandi bahanzi bafatanya.

Super Bowl ni umukino uhuza ikipe yabaye iya mbere muri buri gice - uburasirazuba n'uburengerazuba bwa Amerika - mu mukino wa 'Football americain'.

Mu mpera z’umwaka ushize, mu karuhuko k’iyi mikino karirimbyemo Dr Dre, Eminem, Snoop Dogg, Mary J. Blige na 50 Cent.

Mu gihe cy’iminot 12, aba banyamuziki baririmbye indirimbo The Next Episode - Dr Dre & Snoop Dogg; California Love - Dr Dre, In Da Club - 50 Cent, Family Affair - Mary J. Blige, No More Drama - Mary J. Blige;

M.A.A.D City - Kendrick Lamar, Alright - Kendrick Lamar, Forgot About Dre – Eminem, Lose Yourself – Eminem na Still D.R.E. - Dr. Dre & Snoop Dogg.

Super Bowl nicyo gikorwa kirebwa cyane kuri TV muri Amerika ku mwaka. Mu mwaka wa 2021, iki gikorwa cyaririmbwemo na The Weeknd.

Rihanna yasubiye ku rubyiniro nyuma y'imyaka ine (4) atarugeraho

Rihanna yahishuriye muri iki gitaramo ko agiye kongera kwibaruka


Rihanna akigera ku rubyiniro


Rihanna yatangiriye ku ndirimbo ye yakanyujijeho mu 2016 yise 'Better Have My Money'

Yafashe akanya yitegereza abakunzi be bari bamukumbuye


Yagaragaje ko agishoboye kuririmba 'Live'

Rihanna yaririmbiye mu kirere yisunze indirimbo ze zinyuranye yasohoye mu bihe bitandukanye

Ntibyatinze Rihanna amanuka hasi asanga ababyinnyi be

Rihanna n'ababyinnyi be bafatanije gushimisha abafana be



Rihanna mu mwenda utukura ababyinnyi be mu myenda yera


Rihanna utwite yanyuzwe no gutaramira abakunzi be



Rihanna yaririmbye wenyine ntawundi muhanzi bafatanije muri iki gitaramo


Rihanna yazanye ababyinnyi benshi ku rubyiniro baranzika mu ndirimbo zinyuranye

Akanyamuneza kari kose kuri Rihanna witegura kwibaruka ubuheta


Urubyiniro Rihanna yaririmbiyeho rwubatse mu buryo budasanzwe

Rihanna yasoje iki igitaramo binyuze mu ndirimbo ye 'Diamond' yakunzwe na benshi


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND