Israel Mbonyi, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze iminsi akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye ndetse ukifuzwa henshi, yagaragaje ko ashaka kumenya inkomoko yo gupfukama mu gusaba umukobwa ko mwazabana.
Muri iyi minsi ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni icyo gutera ivi ku basore batera ivi basaba abakunzi babo ko babemerera bakazabana. Ni ibintu byazamuwe n'umukino ugaragaza Animateur aterera ivi Umulisa Nelly rwagati mu mujyi wa Kigali, akamutera utwatsi.
Ibi byabaye mu mpera za Mutarama 2023, abanyarwanda benshi babonye ayo mashusho bakaba baragaragaje ko gupfukama [gutera ivi] atari byo. Bashimye cyane Umulisa wateye uw’inyuma Animateur bakinaga umukino wasembuye ibitekerezo bya benshi.
Israel Mbonyi umaze iminsi ari muri Australia mu bitaramo yatumiwemo na Rise and Shine World Ministries, yagaragaje ko atumva neza imvano y’umuco wo gutera ivi, asaba abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kumusobanurira.
Yagize ati: ”Kuki abagabo bapfukama iyo basaba ko bazabana n’abakunzi babo? Ubundi byaturutse he? Bisobanura iki?”
Abakurikira uyu muhanzi bahise batangira kumuha ibisubizo ku byo yifuje gusobanukirwa neza.
Dr Kigabo Benjamin ati:”Umugabo ni Umutware, umutwe w’urugo ni ko Bibiliya imwita, ikongera igaha inshingano umugabo zo gukunda umugore we. Naho umugore ikamuha izo kubaha umugabo umugabo we. Rero iyo bitangiye umugabo apfukamye nta kindi biba bisobanuye, ni amahame y'Imana aba acuritswe bingana na ‘divorce’, nta mahoro.”
Janvier Ndayisaba ati: ”Hari ibintu byinshi dukora tutazi iyo byaturutse kuko ari umuderi. Ikigaragara ni uko bizagera aho bikavaho. Ariko nibwira ko gupfukama ari ubwende bw’umuntu muvandimwe icyamamare mpuzamahanga Israel Mbonyi nukunda umuntu akagukunda gupfukama si ngombwa kandi rwose mbona atari n’urwibutso.”
Jean Claude Rutayisire ati:”Abagabo bapfukama iyo basaba abakunzi babo ko bazabana kubera ko ari gakondo n’umugenzo mwiza w’urukundo, kubaha no gusingiza uwo usaba ko mwazabana. Ikindi gupfukama binahuza abantu mu buryo bufatika n’ubushingiye ku marangamutima abantu bikanatuma gusaba ko wazabana n’umuntu bigira igisobanura gifatika.”
Nyuma y’ibitekerezo bikomeje gutangwa ari byinshi bisobanura icyo gutera ivi ari cyo, hari n'abagiye hirya y'ibyabajijwe, batanga ibitekerezo by’amashyengo. Nk'uwitwa Marshal yagize ati: ”Ibyo bintu wivugisha umenye ko iyo umuntu azanye umugore arara yambaye ubusa.” Ni ibintu byasekeje abantu bikomeye.
Israel Mbonyi uheruka gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena yakubise ikuzura, yahise akomereza i Burundi ahava ajya muri Australia ndetse hari amakuru avuga ko ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Unyujije amaso mu bitekerezo bijya ku butumwa bw’abamukurikira, yifuzwa no mu bindi bihugu nka Kenya, Uganda n'ahandi.
Nkuko bigaragara mu mashusho mato yasangiye abamukurikira hamwe akifashisha indirimbo Maverik City Ft Joe L Barnes yitwa ‘Million Little Miracle’ igaruka ku bitangaza Imana ikora, nka Israel Mbonyi yakavuze ati: ”Ntumbaze ibyo Imana inkorera kuko ni ibyayo nta gisobanuro mfite.” Mbega bigaragaraza ko uyu muhanzi umutima we wuzuye ishimwe.
Amwe mu mashusho ya Israel Mbonyi ukomeje kuryoherwa n'ubuzima ku mazi
Israel Mbonyi ukomeje kubera icyambu umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugana imahanga
Israel Mbonyi aryohewe n'ubuzima
Israel Mbonyi amaze iminsi muri Australia mu bitaramo bitanu yatumiwemo
TANGA IGITECYEREZO