RFL
Kigali

Basaga nk’abari kubikora! Hasohotse amashusho ya Alyn Sano ari hasi hejuru n'umusore mu buriri-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/01/2023 17:38
0


Hasohotse amashusho y’umuhanzikazi Shengero Aline wamamaye nka Alyn Sano ari hasi hejuru n’umusore mu buriri bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.



Ni amashusho atangira uyu muhanzikazi asomana n’umusore bari kumwe, nyuma akaza kumwataka ku buryo wabonaga ko baryohewe kugeza ubwo amugejeje ku buriri.

Nyuma y’uko amugeza ku buriri, bagaragara bakora ibisa nko kwinezezanyaho kugeza ubwo bageze mu buriri baniyorosa ishuka ku buryo wabonaga ko batangiye igikorwa.

Aba bombi bakomeje kwerekana ibisa nko gusambana muri aya mashuho, bahise bajya mu mashuka nyuma yo kwinjira mu buriri byihuse aya mashusho ahita arangira.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze, abantu benshi baciye urorondogoro ku mbuga nkoranyambaga bamwe bati "Ibi noneho ni ishyano", abandi bati "Noneho birarangiye".

Aya mashusho asohotse mu gihe hadaciye igihe Alyn Sano asohoye amashusho ari gukata Cake (Gateaux) ikoze mu gitsina cy’umugabo.

Muri aya mashusho Alyn Sano yagaragaraga yaryohewe n'umusore bari kumwe

Ni amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza uko byagendekeye uyu mukobwa ariko byari bigoye guhita usobanukirwa neza aho aya mashusho yavuye. Asohotse mu gihe uyu muhanzikazi atangaje ko agiye gushyira hanze agakingirizo k'aba "Boo n'aba Bae".


Alyn Sano mu buriri n'umusore

Ni agakingirizo ashyize hanze nyuma y’aho umuhanzi mugenzi we Davis D aherutse gutangaza ko yinjiye mu bucuruzi bw’udukingirizo. 

Amakuru inyaRwanda yamenye ariko ataremezwa na nyir'ubwite ni uko bishoboka ko Alyn Sano yaba ari kwamamaza indirimbo ye nshya. Hari n'andi avuga ko yaba ari kwamamaza udukingirizo mu kwibutsa abantu kujya bikingira mu gihe cy'igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yaho bakinzeho ishuka




Yari aherutse kwerekana udukingirizo agiye gushyira hanze



Alyn Sano ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND