Kigali

Harmonize yarahiriye kuva mu Rwanda ahuye na nyina wa Yolo The Queen wamubwiye ko bigomba kuba

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/01/2023 18:17
0


Harmonize ugiye kumara umunsi wa kabiri ageze mu Rwanda, yatangaje ko byange bikunde agomba kuhava ahuye na nyina wa Yolo The Queen.



Mu butumwa iki cyamamare cyo muri Tanzania Harmonize yasangije abamukurikira kuri Instagram, yagize ati: “Nitutabonana Mama bizaba ari bibi cyane, ndagukunda Mama.”

Aya ni amagambo yaherekesheje ifoto y’umubyeyi wa Yolo The Queen utari kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, wahise amubwira ko bigomba kubaho ko bahura ati: “Ngomba guhura na we.”

Ibi Harmonize abitangaje nyuma y’uko ubwo yageraga mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa 22 Mutarama 2023, yatangaje ko uko byagenda kose agomba gushyingiranwa n’umunyarwandakazi.

Benshi bibwiye ko ari Dabijou bavuzweho urukundo no kugirana ibihe byiza ku mucanga wo mu gihugu cya Tanzania mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, ariko na none nk’uko bisanzwe Harmonize bisa nk’aho yamuteye uw’inyuma.

Bivuze ko ubu umutima we yawerekeje kuri Yolo The Queen yakunze kugaragaza ko yishimira imiterere, ye binyuze mu nyunganizi zitandukanye yagiye ashyira ku mafoto ye.

Ntabwo higeze hatangazwa igihe iki cyamamare kizahurira na nyina wa Yolo.

Harmonize umuhanzi w’icyamamare yagiye yumvikana mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo abanyamideli, muri abo abagera kuri 7 nibo bavuzwe cyane barimo na Shanteel bafitanye umwana w’umukobwa ari na we rukumbi afite.

Harmonize ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki muri Africa y'Uburasirazuba unaza mu b'imbere muri Africa

Harmonize yatangaje ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen wamubwiye ko bigomba kuba 

Yolo The Queen yagiye yumvikana avuga ko akunda Mama we amwita impanga, umujyanama n'inshuti magara








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND