Nyuma y’iminsi atangaje ko ari mu rukundo ndetse rumaze igihe, Miss Amanda Akaliza yatangiye kwerekana mu muryango umusore bakundana aho kuri iyi nshuri yamujyanye kwa Nyirakuru akigishwa imwe mu mico ya Kinyarwanda.
Mu butuwama uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko umunsi wo ku cyumweru yari yawuhariye nyirakuru ndetse n’umukunzi we.
Yifashishije ibyo yakuye kwa Nyirakuru, uyu mukobwa yabisobanuye mu buryo bune aho yasangije abantu isomo yahakuye ubwo yasobanuraga uburyo yigishije umukunzi we gukama n’ibindi bijyanye n’umuco.
Ati "Rero uyu munsi twagiye gusura Nyogokuru iruhande rwa Mama, kandi nkunda uku gusurana! Niga Ikintu gishya buri gihe!. Nkubu hari ibintu 4 bijyanye n’umuco wacu nize mfite imyaka mfite uyu munsi:
1. Mu minsi yashize (ndetse kugeza uyu munsi) ba nyogokuru n’abuzukuru babo b'abakobwa bari bafitanye umubano ukomeye kuruta ba mama b'abakobwa babo. Ba nyogokuru bonyine nibo babaga bazi amabanga akomeye kandi bakayabika!
2. Mbere na nyuma y'ubukwe umugeni yajyaga kwa nyirakuru akamarayo icyumweru! Kwarama (cyane rwose ibi nabyize kuko nari nazanye umwunganizi wanjye).
Ubwo bageraga kwa Nyirakuru wa Akaliza
3. Abagore ntabwo bakamaga inka byari iby'abagabo. Icyambayeho hano ni ukwikanga no gutekereza ku mpinduka
4. Iyo inka irigase umusatsi wawe uroroha (ntabwo nzi neza niba ibi ari byo cyangwa niba umuryango wanjye wankinishaga)
Hashize iminsi Miss Amanda Akaliza atangaje ko ari mu rukundo ndetse ko anyuzwe n’uwo bari kumwe muri uru rugendo. Urukundo rw'aba bombi rwamenyekanye mu itangazamakuru biturutse kuri uyu mukobwa ubwe aho yerekanye ko yateye intambwe yita ko ari iya nyayo.
Bamwigishije gukama
Miss Akaliza Amanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ndetse aba n’igisonga cya mbere.
Ni umwe mu bakobwa b’abahanga, bafite imitekerereze yihariye. Yize muri Uganda, u Rwanda, Zimbabwe no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umunyamideli wabigize umwuga, unabarizwa muri imwe muri kompanyi zikorera mu Mujyi wa New York muri Amerika.
Aha bari mu kiraro cy'inka
Hano bari bamaze kwakirizwa amata
Yanyweye yumva uko amata amera
Amanda yasobanuriye Nyirakuru umusore bari kumwe uwo ari we
TANGA IGITECYEREZO