Umugabane wa Africa ugira abakobwa bamamaye mu ngeri zitandukanye ariko iyo bigeze ku bateye neza birushaho kubafasha kwamamara byihuse.
Kuri ubu ushobora kwibaza muri 2023 abagore n’abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga bateye neza muri Africa.
Turagaruka ku bagera ku munani baza mu b’imbere
1.Princess Shyngle: Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu
cya Gambia ni umukinnyikazi wa filime ukurikirwa n'abarenga miliyoni
ku mbuga nkoranyambaga.
2.Corazon Kwamboka: Ni uwo mu gihugu
cya Kenya akaba ari mu baza imbere. Asanzwe ari umunyamideli n’umunyamategeko. Yamamaye cyane ubwo hajyaga hanze ifoto yambaye hafi y’ubusa yaherekanijwe
cyane ku mbuga nkoranyambaga.
3.Vera Sidika banita Vee Beiby: Ni
umunyamakuru wa televiziyo, umushabitsi, umunyamideli akaba n'icyamamare ku mbuga
nkoranyambaga. Mu bihe bitandukanye yagiye aza ku mwanya w’imbere mu nkumi
zifashishwa mu ndirimbo muri Africa. Azwiho cyane kandi ku kutavugirwamo.
4.Mercy Johnson: Ni we mugore uza imbere
mu bateye neza mu kibuga kigari cya Nollywood ho mu gihugu cya Nigeria. Imiterere
ye ituma agira igikundiro gikomeye ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram akurikirwa
na miliyoni zisaga 13.4.
5.Moesha Boduong: Ari mu bantu
bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse imiterere ye iri mu byamugejejeho
abamukunda batagira benshi.
6.Sanchoka: Bivugwa ko ari we
mugore ufite ikibuno kinini muri Africa, akaba ari umunyamideli n’umukinnyi
wa filime ukomoka mu gihugu cya Tanzania.
7.Lorraine Lionheart: Ni umuhanzi ukomoka
mu gihugu cya Bostwana usigaye ubarizwa mu gihugu cya Nigeria.
8.Nosipho Zulu: Ni umusesenguzi mu
by’imari, icyamamare ku mbuga koranyambaga, umushabitsi n’umunyamideli. Akomoka
mu gihugu cya Afrika y'Epfo aho yashinze ishuri ribanza n’iryisumbuye.
Lorraine Lion HeartVera Sidika Mercy Johnson Moesha BodoungNozipho Zulu
TANGA IGITECYEREZO