Umunyamideli w’imiterere ivugisha abatari bacye, Yolo The Queen, yatangaje ko umwaka wa 2023 nta mikino na nimero ya telefone kuyibona ari ukwishyura.
Mu masaha macye ashize nibwo Yolo
yasangije abamukurikira ubutumwa bw'umwe mu bamukurikira amusaba nimero kandi amugaragariza ko yiteguye kumwishyura ngo azimuhe ndetse yifuza kumenya igiciro.
Uwamusabaga nimero yagize ati:”Uraho
mwamikazi wanjye umbwire amabandali y’amafaranga naguha ukampa nimero ya
telefone icyo nshaka nuko tuganira mwamikazi wanjye nguhaye ijambo ryanjye.”
Nyuma Yolo The Queen yahise
agaragaza igiciro ko ari ibihumbi 500Frw ati:”Bantu banjye nta mikino muri uyu mwaka
wa 2023 ni ukwishyura amadorali 500 [Asaga ibihumbi 500Frw] kuri nimero
naherewe igihumbi kimwe.”
Abantu bamukunda batari bacye
bahise batangira kwishyura harimo n’abarengeje bageza ku 900,000Frw
abandi nabo batanga 500,000Frw ku buryo yahise abona miliyoni 2.6Frw.
Muri ayo mafaranga yahawe, Yolo The Queen yahise atangamo miliyoni 1.5Frw ku muntu wari waramugejejeho ikibazo akamwemerera ko azamufasha nubwo hari abagaragaza ko ataribyo ari ugutwika.
Ubwo bivuze ko uwifuza kubona nimero ya Yolo The Queen yanyura ku
mbuga nkoranyambaga ze akishyura ibihumbi 500Frw akamuha nimero bakajya baganira. Yatanze ubufasha bwa miliyoni 1.5Frw
Uwifuza nimero ya telefone ye ihagaze ibihumbi 500Frw
TANGA IGITECYEREZO