Umuhangamideli Turahirwa Moses umaze iminsi yarabaye iciro ry’imigani kubera kwamamaza ibidasanzwe mu Rwanda [filime z’urukozasoni] no gukundana n'abo bahuje imiterere, ni inkuru ishobora kuzarangira ibaye "Kwanda" nk'uko yabivuze.
Izina Turahirwa Moses n’inzu
y’imideli yashinze yise Moshions ni byo biri mu nkuru nyamukuru nyinshi z’ibinyamakuru
bitandukanye by’imyidagaduro.
Ibi bikaba atari ibintu byizanye
ahubwo byatewe n’uruhererekane rw'amafoto n’amashusho Moses yemeje
ko ari aye bikavugisha benshi. Ni ibintu bitavuzweho rumwe bitewe n’urwego uyu munyamideli afatwaho.
Tumwise umusore ariko we ubwe yiyumva nk’umuntu, abandi bakavuga ko yiyumva nk’umugore kuko
ari mu mujyo w'abaryamana n'abo bahuje ibitsina [Bo biyita abakundana n'abo bahuje imiterere].
Ubwo ibi byose byajyaga gutangira, Moses yarimo akora ku mushinga w’imyambaro mishya ashaka gushyira hanze. Ni imyambaro yise Kwanda Season 1 ya Moshions.
Moses yamuritse umushinga w'iyi myambaro mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 nyuma yaho ahita
yinjira mu bikorwa byo kuyamamaza mu buryo butavuzweho rumwe.
Ubwo byose byabaga inzu yashinze
ya Moshions yakomeje ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi bwayo habe no kuvuga
ku birebana n'ibyo benshi batishimiye by’imyitwarire ya Moses bavugaga ko idahwitse.
Hagiye havugwa byinshi nyamara amakuru ahari
ni uko Moses akomeje imirimo ye muri Moshions kandi akaba yagarutse i Kigali aho aje kunoza ibijyanye no kumurika
imyambaro ye muri gahunda iteganijwe muri Gicurasi 2023.
Aha wakwibaza ikizaba nyamara hakaba
hari ibirari by'uko hafi ya byose byari uburyo bw’imyidagaduro no gutuma intego
yihaye yo "Kwanda" bivuze "Kwaguka" igerwaho. Ni na ko nanjye mbibona mu busesenguzi bwanjye bwite.
Ibi byatangiye kugerwaho
aho abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram biyongereye, kandi kuba
yahindukira akavuga ko ibyabaye byose atari we, birashoboka na cyane ko yaba amashusho
n’amafoto bituburwa.
Urebesheje irindi jisho usanga
binashoboka kuko uburyo amushusho n’amafoto byagiye bijya hanze, yemeye ko ari
ibye mu buryo budasobanutse kandi abagize Moshions baryumyeho, bikomereza imirimo y’ubucuruzi.
Iyo biba atari umupangu
mugari wo kurushaho kuvugwa no kwigarurira imitima y’abanyamahanga bamuhahira
ari benshi, mbona inzu ya Moshions ifite ubuyobozi n'abanyamgabane yakabaye yaritandukanyije na Moses.
Nubwo wenda wasanga ari inzira yo gukomeza kwerekana ko ari we nyiri Moshions mu gihe bivugwa yamaze kuyamburwa, ibyo yakoze byatumye bamwe bavuga ko arimo kwisebya, abandi batangaza ko ari kwihimura.
Gusa amahirwe menshi ahari ni uko byose byari byarateguwe mbere mu mujyo wo gukomeza no kwagura ubucuruzi bwe nubwo abanyarwanda bo bikanze.
Kuba imyambaro yakorewe muri Moshions mu myaka itatu ishize, iri gusubizwa muri iyi nzu kandi abari barayiguze bagahabwa amafaranga, nabyo mbona ari umujyo wo Kwaguka kuko izabikwa neza inakorwemo indi mishya igezweho.
Moses aramutse yigaramye ibyatangajwe byose kuri we mu minsi ishize, iyi nkuru ye yaba ibaye iya mbere mu Rwanda mu zashyuhije imitwe ya benshi bikarangira ari ikinyoma, kandi abantu benshi bari bazi ko ari ukuri kwambaye ubusa bakanitega ingaruka mbi bishobora kumubaho.Ibya Turahirwa Moses washinze Moshions bimaze iminsi byarabaye agetereranzamba
Byatangiriye mu birunga ashyira hanze iyi foto bamwe bamusaba gukina filimi z'urukozasoni birangira abyemeye
Mu byabaye byose Moshions afitemo imigabane yaryumyeho bisobanuye kwigira ntibindeba cyangwa kuba byose ari umugambi mugari wayo
Moses yagarutse mu Rwanda ubu akomeje imirimo ye muri Moshions
TANGA IGITECYEREZO