Umuririmbyi, umwanditsi n’umucuranzi Niyo Bosco mu ijwi ryuje ubuhanga yerekanye ko ashoboye kandi agifite amavuta, mu gitaramo cya East African Party.
Mu minota 23 Niyo Bosco yashimishije buri wese. Ku isaha ya saa 21:11 nibwo Niyo Bosco ‘imashini y’umuziki’ nk’uko bamwita yageze
ku rubyiniro, atangira akora mu murya w’inanga ya gitari ahita atangirira ku
ndirimbo ye yise ‘Ubigenza ute?’.
Mu buhanga bukomeye bw’ijwi n’umurindi ukomeye
cyane yakomeje aririmba indirimbo ye ‘Seka’, abantu batangira kunyeganyega ariko n’abasore b’ibigango barimo ‘Rutambi’ bakomeza berekana umubiri
babyinisha amatuza bikomeye.
Imana uyu musore byagaragaye ko rwose yamuhaye
impano ngo aryohereze abantu ubwo yageraga kuri ‘Piyapuresha’, kandi ikintu
gitangaje ni ukuntu aba ahuza n’abakunzi be n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona.
Indirimbo yise ‘Ishyano’ yahawe amashyi menshi, asoza ashimira East African Promoters yateguye iki gitaramo n’abakitabiye maze abasore
bari babanye na we bamuterura mu maboko, hari ku isaha ya 21:34.
N’ubwo Niyo Bosco yatijwe umurindi na
Murindahabi Irene baheruka gutandukana, benshi bakaba bari bagize igishyika, ariko
uyu musore aracyahagaze bwuma kugera ubu.
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO