Kigali

Ibintu 5 wamenya ku munyamakuru wigaruriye umutima wa Lupita Nyong'o wananiye benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/12/2022 9:46
0


Nyuma yaho Lupita Nyong'o yerekaniye umukunzi we Selema Masekela, benshi bagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri we. Menya ibintu 5 kuri uyu munyamakuru wegukanye uyu mukinnyi wa filime wananiye benshi.



Lupita Nyong'o umukinnyi wa filime w'icyamamare ukomoka muri Kenya akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera uyu mwuga watumye akundwa na benshi. Kuri ubu ibyishimo ni byose kuri we nyuma yo kwerekana umukunzi we w'umunyamakuru Selema Masekela.

Lupita Nyong'o yerekanye umukunzi we mushya Selema Masekala

Bitunguranye Lupita Nyong'o akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, yerekanye amashusho ari kumwe n'umukunzi we Selema Masekela yemeza ko ari we umutima we wahisemo. Muri aya mashusho Lupita na Selema bahinduranyije imyenda inshuro zigera kuri zirindwi (7) berekana ko bashoboye kwambara bakaberwa.

Akoresheje amashusho yo guhindura imyenda inshuro nyinshi, Lupita yerekanye umunyamakuru Selema bari mu rukundo

Lupita Nyong'o yaganishije n'umukunzi we mu myambaro

Selema Masekela nawe yahise ashyira aya mashusho kuri Instagram ye nawe ahamya ko ari mu rukundo na Lupita Nyong'o wamenyekanye muri filime nyinshi zirimo 12 Years a Slave, Black Panther, Sugar hamwe n'izindi nyinshi. 


Lupita Nyong'o asoje umwaka wa 2022 mu rukundo n'umunyamakuru Selema Masekela

Ibintu 5 by'ingenzi wamenya kuri Selema Masekela wegukanye umutima wa Lupitan Nyong'o:

1.Ni umunyamakuru

Selema Masekela wegukanye umutima wa Lupita Nyong'o ni umunyamakuru wa siporo ukomoka mu gihugu cya Africa y'Epfo. Yagiye akorera ibitangazamakuru binyuranye birimo ESPN ndetse yanogagije igikombe cy'Isi cya 2014 ubwo yakoraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya Sky Sports yo mu Bwongereza.

2. Ni umuhanzi

Uretse kuba Selema Masekela ari umunyamakuru wa siporo w'umuhanga, ni n'umuhanzi ushoboye. Selema yabaye mu itsinda ririmba ryitwa Alekesam rigizwe n'abahanzi 4. Indirimbo z'iri tsinda zagiye zikoreshwa muri filime zinyuranye zirimo 'House of Lies' na 'All Is Forgiven'.

3.Arusha imyaka 12 Lupita Nyong'o

Selema Masekela umukunzi mushya wa Lupita Nyong'o amurusha imyaka 12 y'amavuko. Selema afite imyaka 51 mu gihe Lupita afite imyaka 39 y'amavuko

4.Yahuriye mu ndege bwa mbere na Lupita Nyong'o

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Selema Masekela yahuye bwa mbere na Lupita Nyong'o bahuriye mu ndege. Ibi Selema yahise abitangariza kuri Twitter agira ati: ''Umuntu wese wambwira uko natangira kuvugisha Lupita Nyong'o nabwire kuko nicaye inyuma ye mu ndege''. 

Ibi Selema yabivuganye ibyishimo kuko yari ashimishijwe no kubona Lupita bwa mbere yifuza no kumusuhuza.

Ku itariki 04/04 mu 2016 ni bwo Selema yahuye na Lupita ahita abyandika kuri Twitter ye

Selema yahuye bwa mbere na Lupita mu ndege

5.Babanje kuba inshuti zisanzwe

Nyuma yaho Lupita yerekaniye umukunzi we Selema Masekela, yatangarije ikinyamakuru Hollywood Life ko umubano wabo watangiye ari ubushuti busanzwe nyuma bagakundana. 

Lupita yagize ati: ''Ntabwo nahise nkundana nawe tukimenyana, twabanje kuba inshuti zisanzwe ndetse namugishaga inama kenshi nyuma twaje gukundana hashize igihe turi inshuti''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND