Kigali

Imana irabikoze - Abayezu Assumpta umunyamakuru wa RBA nyuma yo gusezerana mu mategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/12/2022 13:16
0


Umunyamakuru wa RBA, Abayezu Assumpta, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Niyobuhungiro Caleb, bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, ni bwo umunyamakuru Abayezu ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Niyobuhungiro.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera aho aba bombi bahamije indahiro zabo imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Abayezu Assumpta yagize ati: ’’Imana irabikoze nasezeranye mu mategeko na byose byanjye’’.

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, hagiye gukurikiraho gusezerana imbere y’Imana nk’uko amakuru agera ku inyaRwanda.com abihamya.

Tariki ya 29 Gicurasi 2022, ni bwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata. Uyu musore wambitse Abayezu impeta, bivugwa ko ari umucuruzi.


Abayezu na Caleb

Abayezu ni umwe mu banyamakuru b’igitsinagore bazwi kandi babimazemo igihe kinini. Yatangiye akora ku Isango Star, nyuma yerekeza kuri Radio/TV 10. Mu minsi ishize ni bwo yagiye kuri RBA akora mu kiganiro cy’imyidagaduro, Amahumbezi n’izindi porogaramu.

Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko

Ni umunezero kuri Assumpta


Barebanaga akana ko mu jisho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND