Kigali

Bamwe mu bahanzi na ba Nyampinga barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/12/2022 22:43
0


Abarimo ba Nyampinga b’u Rwanda n’abahanzi barimo Andy Bumuntu, Miss Muheto, Mis Grace na Witness barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.



Mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, Inteko Rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushikamiye ku muryango wa RPF inkotanyi mu karere ka Nyarugenge yabaye kuwa 17 Ukuboza 2022, harahiriyemo abarimo Miss Muheto.

Mu banyamuryango bashya harimo Miss Nshuti Divine Muheto, Miss Ingabire Grace n’abahanzi barimo Andy bumuntu nabo bakaba bari mu barahiye kwinjira mu muryango wa RPF inkotanyi.

Ni Inteko kandi yari ifite insangamatsiko igira iti “ejo hazaza h’igihugu mu biganza Byacu”.

Umukuru w’umuryango mu karere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy akaba yibukije urubyiruko ko igihugu kibitezeho byinshi, ndetse ko bagomba gukoresha amahirwe igihugu cyabahaye kugira ngo biteze imbere.

Miss Muheto ubwo yatangaga indahiro

Abayobozi b’urubyiruko mu karere ka Nyarugenge bagaragaje ibyo bagezeho muri uwo mwaka, birimo kugurira abaturage mutuelle de Sante, kubakira abaturage uturima tw’igikoni n’ibindi.

Ni umuryango wasoje kandi bishimira ibyagezweho, ndetse mu buryo bwo kwishima basangira champagne.


Miss Ingabire Grace ubwo yarahiraga


Andy Bumuntu ni umwe mu barahiye


Witness ni umwe mu bitabiriye Miss Rwanda barahiye


Essy Williams umuyobozi wa Youth Alive ni umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi


Ngabonziza Emmy umuyobozi w’umuryango wa RPF mu karere ka Nyarugenge




Abayobozi b’urubyiruko mu karere ka Nyarugenge bishimira ibyo bagezeho








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND