Nyuma y'amezi 7 Rihanna yibarutse imfura ye y'umuhungu hamwe n'umukunzi we A$AP Rocky bakamugira ibanga, kuri ubu yashize aramwerekana amara amatsiko benshi.
Amezi yari abaye arindwi umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna yibarutse umwana w'umuhungu nyamara amugira ibanga rikomeye, dore ko atigeze amwerekana na rimwe ndetse n'umukunzi we A$AP Rocky biba uko.
Ibi byatumye benshi bagira amatsiko yo kureba uyu mwana wavutse ku byamamare bibiri, by’umwihariko abafana ba Rihanna bari bakunze kumusaba kubereka umwana we.
Kuri ubu Rihanna yamaze benshi amatsiko yerekana bwa mbere amafoto y'umuhungu we, ndetse anashyira amashusho ye ku rubuga rwa Tik Tok. Aya mafoto yaciye ibintu yayerekanye akurikirwa n'andi yafotowe n'abapaparazi, ubwo yari ari kurya ubuzima ku mazi ari kumwe n'umukunzi we A$AP Rocky bateruye imfura yabo.
Bwa mbere Rihanna yerekanye imfura ye n'umukunzi we A$AP Rocky.
Rihanna n'umukunzi we bagiranye ibihe byiza n'imfura yabo ku mazi.
Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye aya mafoto, bahamije ko uyu mwana afite isura y'ababyeyi be bombi by’umwihariko yiganjemo iya Rihanna. N’ubwo uyu muhanzikazi yerekanye bwa mbere umwana we, ntiyigeze atangaza amazina ye. Mu mafoto akurikira ihere ijisho imfura ya Rihanna imaze amezi arindwi ku Isi:
Imfura y'umuhungu ya Rihanna n'umuraperi A$AP Rocky.
A$AP Rocky ateruye umuhungu we yabyariwe na Rihanna.
Rihanna yashyize amashusho y'imfura ye kuri Tik Tok.
Ibinezaneza byari byose ku muhungu wa Rihanna werekanywe bwa mbere kuva yavuka.
Rihanna na A$AP Rocky batembereje umuhungu wabo ku mazi.
A$AP Rocky wabaye Papa yagiranye ibihe byiza n'umuhungu we.
Bwa mbere Rihanna yerekanye umwana we nyuma y'amezi 7 amwibarutse.
TANGA IGITECYEREZO