RURA
Kigali

Icyamamare muri Sinema Gene Hackman n’umugore we basanzwe mu rugo rwabo bapfuye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2025 17:28
0


Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, umukinnyi wa filime w’icyamamare, Gene Hackman, w’imyaka 95, n’umugore we Betsy Arakawa, w’imyaka 63, basanzwe bapfuye mu rugo rwabo ruherereye i Santa Fe muri Leta ya New Mexico.



 Polisi yaho yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwabo, nubwo nta bimenyetso byerekana ko habayeho icyaha.

Hackman yegukanye Oscar ebyiri kubera The French Connection na Unforgiven. Ku rundi ruhande umugore we Arakawa yari umunyamuziki, bashakanye mu 1991, bimukira i Santa Fe aho bari babayeho mu bwisanzure.

Eugene Allen Hackman, uzwi nka Gene Hackman, yavukiye i San Bernardino muri California ku wa 30 Mutarama 1930. Yatangiye gukina filime mu myaka ya 1960, aza kumenyekana cyane mu 1967 ubwo yakinnye muri Bonnie and Clyde, aho yagize uruhare rwamuhesheje guhatanira igihembo cya Oscar.

Nyuma y’imyaka ine, yegukanye igihembo cye cya mbere cya Oscar nk’umukinnyi mwiza w’imena kubera filime The French Connection (1971), aho yakinnyemo nka Jimmy “Popeye” Doyle. Yongeye kwegukana indi Oscar mu 1992 kubera filime Unforgiven.

Mu mwuga we warambye imyaka irenga 40, Hackman yakinnye mu zindi filime zikomeye nka The Conversation (1974), Superman (1978) aho yakinnye nka Lex Luthor, Mississippi Burning (1988), The Royal Tenenbaums (2001) n’izindi. Mu 2004, nyuma yo gukina muri Welcome to Mooseport, yafashe icyemezo cyo gusezera ku mwuga wa sinema, ahitamo kwibanda ku kwandika ibitabo n’indi mirimo y’ubuhanzi.

Umugore we Betsy Arakawa, yavukiye muri Hawaii mu 1961. Yari umunyamuziki w’umuhanga mu gucuranga piano gakondo. Yahuye na Gene Hackman mu mpera z’imyaka ya 1980 ubwo yakoraga muri gym i Los Angeles, maze urukundo rwabo rurakura. Basezeranye kubana mu 1991, bahitamo kwimukira i Santa Fe aho babayeho ubuzima butavugwa cyane mu itangazamakuru, bakirinda ibirori byo muri Hollywood.

Nk’uko byatangajwe na Associated Press, abaturanyi babo batabaje polisi nyuma yo kubona ko urugo rwabo rudafungurwa nk’ibisanzwe. Polisi yasanze bombi bapfuye hamwe n’imbwa yabo. Umuvugizi wa polisi ya Santa Fe yavuze ko nta bimenyetso byagaragaye byerekana ko hari uwabishe, ariko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwabo.

Gene Hackman azahora yibukwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibyamamare ba Hollywood, wagize uruhare rukomeye mu mateka ya sinema. Ubuhanga bwe mu gukina filime byatumye aba icyitegererezo ku banyempano benshi bo muri uru ruganda.

Umwanditsi : Kubwayo jean de la croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND