RURA
Kigali

Umugabo arakekwaho icyaha cyo kwica umugore we wari utwite

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:27/02/2025 17:17
0


Muri Leta ya Edo mu gihugu cya Nigeria, umugabo witwa Kelvin Osamede Izekor, arashinjwa kwica umugore we, Ugiagbe Osaiyekemwen Izekor, nyuma y’amezi 8 gusa basezeranye.



Nk’uko amakuru abivuga, iyi nkuru y’urupfu rw'uyu mubyeyi yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, mujyi wa Benin.

Abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo yishe umugore we akoresheje inyundo nyuma y'ubwumvikane buke bari bagiranye.Benshi  bavuga ko na mbere y’ubwo bwicanyi, Kelvin yakubitaga uyu mugore we kubera imico ye yo kurakara cyane, ndetse ngo yari yarabikoze na mbere yo gukora ubukwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Edo State, Moses Yamu, yashyize ahagaragara itangazo ku Cyumweru ashimangira ko uyu mugabo yafashwe n'abapolisi nyuma yo gukiza ubuzima bwe, aho yaragiye kumanikwa n'abaturage nk'uko tubikesha intelregion.com.

Amakuru avuga ko umugore yapfuye atwite inda y'amezi ane.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND