Kigali

Miss Ingabire Habibah yinjiye mu mideli-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/12/2022 10:21
0


Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda mu 2017 ariko ntahirwe nyuma agahagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018, yinjiye mu mideli asohora imyambaro mishya.



Akanyamuneza ni kose kuri Ingabire Habibah wasohoye imyambaro ye ya mbere, mu nzu y’imideli yashinze yitiriye izina rye ‘Elegance by Habibah’

Ni imyambaro ubona ko ari iy’abasirimu ndetse ikaba ari imyambaro yiganjemo iyambarwa mu birori bitandukanye bigezweho, cyane cyane ku bakobwa bakunda gusohoka.

Ingabire Habibah yavuze ko yishimiye kugeza ku bakunzi be imyambaro ye mishya, ndetse no kubera ibyo yari ahugiyeho bijyanye n'iyi myambaro.

Ingabire Habibah yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2017 agataha amaramasa. N’ubwo atahiriwe uyu mukobwa yaje kubona amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational.

Tariki 21 Nzeri 2019, uyu mukobwa kandi yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko akoze ubukwe umugabo we adahari, bivugwa ko yagize ibibazo by’indege mu nzira.

Uyu mukobwa yasabwe anakobwa n’umugabo we w’umunya-Sudan adahari, mu muhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah mu idini ya Islam asanzwe abarizwamo. Ni mu birori byitabiriwe n'abatageze ku 100.

Ingabire Habibah yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 ataha amara masa. Byari biteganyijwe ko akora ubukwe mu Ukwakira 2019 gusa ntabwabaye.


Miss Ingabire Habibah yinjiye mu mideli


Habibah yasohoye imyenda ye ya mbere


Habibah ni umwe mu bakobwa bafite uburanga butangaje


Imyambaro ya Habiba ni iy'abasirimu


Wakwihera ijisho aya n'andi mafoto agize imyambaro ya Habibah






























TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND