RFL
Kigali

Abayezu Assoumpta yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2022 9:40
1


Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Abayezu Marie Assoumpta (Fifi) yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Bridal Shower.”



Ni nyuma y’uko ku wa 30 Gicurasi 2022 yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles'] n’umukunzi we Niyobuhungiro Caleb, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Ubwo yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, Niyobuhungiro yavuze ko azahora azirikana umunsi umukunzi we yamubwiriyeho ‘Yego’, kandi yifuza kumarana nawe iminsi y’ubuzima asigaje kuri iyi si.

Uyu musore yabwiye Abayezu Assoumpta ko ‘akwiye ibyiza birenze nshobora gutanga’. Yasabye Imana kubagenda imbere mu rugo rushya rw’ubuzima bagiye gutangira.

Avuga ati “Imana itugende imbere, ituyobore muri uru rugendo dutangiye. Ndagukunda mukunzi.”

Mu butumwa bwo kuri Instagram, yavuze ko yakunze Assoumpta kuva ku munsi wa mbere bahura. Ati “Imana ikomeze ituyobore mu nzira ducamo.”

Nyuma yo kwemera kuba umugore wa Caleb Niyobuhungiro, kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, inshuti za Assoumpta zamutunguye zimukorera ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ bamuha impano n’impanuro azashingiraho mu rugo rwe n’umukunzi we.

Impapuro z'ubutumire 'Invitation' zigaragaza ko ubukwe bwa Abayezu Marie Assoumpta (Fifi) na Niyobuhungiro Caleb buzaba tariki 27 Ukuboza 2022, aho gusaba no gukwa bizabera kuri Golden Rebero saa tatu za mu gitondo.

Gusezerana imbere y'Imana bizabera n'ubundi kuri Golden-Rebero saa saba z'amanywa (13h00'). Nyuma y'iyo mihango abatumiwe bazakirirwa n'ubundi kuri Golden Rebero guhera saa kumi n'imwe. Bati "Kuza kwifatanya natwe bizadushimisha."

Abayezu Assoumpta yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio/Tv Isango Star, Televiziyo Tv10 binyuze mu kiganiro ‘Prime’ muri iki gihe akorera RBA.

 

Abayezu Assoumpta yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ 

Abayezu Assoumpta ari kumwe na ‘Maraine’ 

Ibirori bya ‘Bridal Shower’ byarimo bamwe mu banyamakuru bakoranye kuri Isango Star 

Tariki 27 Ukuboza 2022 nibwo Abayezu Assoumpta azakora ubukwe n’umukunzi we 

Niyobuhungiro Caleb yavuze ko azahora azirikana umunsi yabwiriweho ‘Yego’ 

Muri Gicurasi 2022, nibwo Niyobuhungiro yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyembaraga ildephonse1 year ago
    Urugo ruhire imana ikugende imbere mubyurimwo byose





Inyarwanda BACKGROUND