Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Abayezu Marie Assoumpta (Fifi) yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Bridal Shower.”
Ni nyuma y’uko ku wa 30 Gicurasi 2022 yambitswe
impeta y’urukundo [Fiançailles'] n’umukunzi we Niyobuhungiro Caleb, amuteguza
kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Ubwo yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, Niyobuhungiro
yavuze ko azahora azirikana umunsi umukunzi we yamubwiriyeho ‘Yego’, kandi
yifuza kumarana nawe iminsi y’ubuzima asigaje kuri iyi si.
Uyu musore yabwiye Abayezu Assoumpta ko ‘akwiye ibyiza
birenze nshobora gutanga’. Yasabye Imana kubagenda imbere mu rugo rushya rw’ubuzima
bagiye gutangira.
Avuga ati “Imana itugende imbere, ituyobore muri uru
rugendo dutangiye. Ndagukunda mukunzi.”
Mu butumwa bwo kuri Instagram, yavuze ko yakunze Assoumpta
kuva ku munsi wa mbere bahura. Ati “Imana ikomeze ituyobore mu nzira ducamo.”
Nyuma yo kwemera kuba umugore wa Caleb Niyobuhungiro,
kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, inshuti za Assoumpta zamutunguye
zimukorera ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ bamuha impano n’impanuro
azashingiraho mu rugo rwe n’umukunzi we.
Impapuro z'ubutumire 'Invitation' zigaragaza ko ubukwe
bwa Abayezu Marie Assoumpta (Fifi) na Niyobuhungiro Caleb buzaba tariki 27
Ukuboza 2022, aho gusaba no gukwa bizabera kuri Golden Rebero saa tatu za mu
gitondo.
Gusezerana imbere y'Imana bizabera n'ubundi kuri
Golden-Rebero saa saba z'amanywa (13h00'). Nyuma y'iyo mihango abatumiwe
bazakirirwa n'ubundi kuri Golden Rebero guhera saa kumi n'imwe. Bati "Kuza
kwifatanya natwe bizadushimisha."
Abayezu Assoumpta yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio/Tv Isango Star, Televiziyo Tv10 binyuze mu kiganiro ‘Prime’ muri iki gihe akorera RBA.
Abayezu Assoumpta yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’
Abayezu Assoumpta ari kumwe na ‘Maraine’
Ibirori bya ‘Bridal Shower’ byarimo bamwe mu banyamakuru bakoranye kuri Isango Star
Tariki 27 Ukuboza 2022 nibwo Abayezu Assoumpta azakora ubukwe n’umukunzi we
Niyobuhungiro Caleb yavuze ko azahora azirikana umunsi yabwiriweho ‘Yego’
Muri Gicurasi 2022, nibwo Niyobuhungiro yateye ivi
yambika impeta y’urukundo umukunzi we
TANGA IGITECYEREZO