Kigali

Yaciye ibintu mu gikombe cy'Isi: Uburanga bwa Miss Ivana urangaza buri mukinnyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/12/2022 9:08
1


Ivana Knoll uzwi nka Knoll Doll wabaye Miss Croatia mu 2016 akomeje kurangaza benshi bitabiriye imikino y'igikombe cy'Isi no kugeza ku bakinnyi bari mu kibuga.



Ivana Knoll wabaye Miss Croatia 2016 ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire iri kumuranga kuri stade yagiye gushyigikira ikipe y’igihugu ya Croatia igeze muri kimwe cya Kane mu mikino y’igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 yavukiye mu mu Budage yerekeje muri Croatia afite imyaka 3, ni umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Croatia dore ko yari yanayiherekeje mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu 2018 mu Burusiya.

Ivana Knoll ari gufatwa nk'umufana wa mbere ukunzwe mu gikombe cy'Isi

Ivana Knoll atambuka muri sitade abagabo bagafotora!

Hari n'abadatinya kuvuga ko arangaza abafana by'umwihariko abagabo no kugeza ku bakinnyi bari mu kibuga hagati dore ko hagiye hafatwa amafoto benshi barangariye ikimero cye ubwo yatambukaga muri sitade.

Imyambarire ya Ivana Knoll ituma benshi bamurangarira harimo n'abakinnyi.

Mbere y’uko imikino y’igikombe cy’Isi itangira Qatar yari yashyizeho amabwiriza asaba abafana kwambara bakikwiza ariko uyu mukobwa we ntabikozwa. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko ayo mategeko yamubabaje cyane ndetse ko adatewe ubwoba no kuba yafungwa kubera imyambarire ye.

Ivana Knoll ntiyakiriye neza amategeko agenga imyabarire y'abafana muri Qatar abasaba kwambara bikwije

Kwambara yikwije ntabikozwa ndetse yemeza ko ntamyenda afite igera ku mavi

Yagize ati “Nararakaye cyane nyuma yo kumva ko hari amategeko agenga imyambarire muri Qatar, narikanze cyane, nibaza uko bizagenda kuko nta myenda ngira igera no ku mavi, gusa naravuze nti ngomba kuza byanze bikunze.”

Ivana Knoll akunze kwambara imyenda irimo amabara ya Croatia ariyo umweru n'umutuku

Ivana Knoll yahishuye ko yiyongeresheje bimwe mu bice by'umubiri we

Uretse kuba Ivana Knoll wiyise Knoll Doll akomeje kuvugwa cyane mu gikombe cy'Isi kubera imiterere ye n'imyambarire ye, gusa igitangaje ni uko imiterere ye atari karemano kuko mu 2018 yakoresheje Cosmetic Plastic Surgery aho bamwongereye bimwe mu bice by'umubiri we harimo iminwa, amabere, ikibuno ndetse bakanagabanya amazuru ye. 

Ibi ntabwo yigeze abigira ibanga nk'uko The Independet Uk yabitangaje ko Ivana Knoll akunze kugaruka ku buribwe yanyuzemo mu 2018 ubwo yongereshaga ibice by'umubiri we. Uyu mukobwa nubwo akunze cyane n'igitsina gabo ntabwo arerekana umukunzi we kumugaragaro aricyo gituma beshi bemeza ko ari ingaragu.

Abantu bakunze kwifotereza kuri Ivana Knoll


Ivana Knoll uzwi nka Knoll Doll ku mbuga nkoranyambaga akomeje kurangaza benshi mu gikombe cy'Isi barimo n'abakinnyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sabushimike Prudence2 years ago
    Turabakunda cane kuk mutugezaho amakuru meza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND