Kigali

Grace Room yateguye igiterane gikomeye "Your Glory Lord" cyo kwizihiza imyaka 4-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2022 18:20
0


Grace Room Ministries yatangijwe mu mwaka wa 2018 na Pastor Julienne Kabirigi Kabanda, yateguye igiterane gikomeye yise "Your Glory Lord" cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 4.



Iki giterane kizaba tariki 05-11/12/2022, kibere i Nyarutarama ku rusengero Good Shephered Church. "Ubu rero ndumva Grace Room yabaye umukombe da!" Ibi byavuzwe na Pastor Julienne Kabanda ubwo yaganizaga itangazamakuru ku birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 4 ya Grace Room Ministries.

Yakomeje agira ati "Twakuze, yabaye imyaka ine. Tuzagira icyumweru cyose cyo guhimbaza Imana. Tuzajya duterana imigoroba yose guhera saa kumi n'imwe. Dufite abashyitsi batandukanye bagiye kudutera inkunga mu buryo bw'Ijambo. Tuzaba turi kumwe n'umukozi w'Imana Hortense, ni inshuti yacu cyane guhera ku mwaka wa mbere;

Turi kumwe n'abashyitsi bazaba baturutse hirya no hino, turi kumwe n'umushumba Dieudonne Nahimana w'Itorero ryitwa Oasis Christian Centre uzaba uvuye mu gihugu cy'u Burundi n'undi mushumba witwa Charle Kasibante uzaba uturutse mu gihugu cya Uganda mu itorero rya Miracle Centre n'abandi bakozi b'Imana batandukanye".

Yavuze ko insanganyamatsiko y'iki giterane ari "Your Glory Lord" [Icyubahiro Cyawe Mana], akaba ari nayo bagiye bakoresha mu myaka yose. Yatangaje ko bazaba bari kumwe n'abahanzi batandukanye yaba abo muri Grace Room ndetse n'abazaturuka ahandi. Bazaba bishimira byinshi Imana yabafashije kugeraho mu myaka ine Grace Room imaze kuva itangijwe.

Mu mihigo bafite mu gihe kiri imbere harimo gutangiza Gace Room Ministries mu Ntara zose y'u Rwanda. Mu byo bishimira cyane bagezeho mu gihe bamaze ni ukubona abantu benshi bakira agakiza aho abagera kuri 915 bamaze kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo. Julienne yashimiye kandi itangazamakuru ku bw'umurimo rikora, ati "Muratwika mugashiririza".


Pastor Julienne yatangije Grace Room nyuma y'iyerekwa yagize

Grace Room iteguye iki giterane nyuma y'amezi macye ikoze igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Cyabaye tariki ya 13 Kanama 2022. Intego nyamukuru yari "ukurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe no gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo, twiyegurira Imana".

Pastor Julienne Kabanda watangije Grace Room, azwiho gutanga impanuro ku rubyiruko mu nyigisho ze. Urugero, mu 2018, yakoze igiterane kidasanzwe muri ERC Kimisagara mu nsanganyamatsiko igira iti "Who, When and Why to be married' (Ni nde musore ukwiriye kubana nawe, Ni ryari ugomba gushaka, Kubera iki ukwiriye gushaka)".

Cyitabiriwe n'abakobwa gusa, buri umwe ataha amenye uko yatoranya umusore nyawe bakwiriye kubana. Pastor Julienne Kabanda yasobanuye icyanditswe kiri muri Zaburi 144:12, haragira hati: "Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza, Bakiri abasore. N’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza impfuruka, Abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba."



Pastor Julienne Kabanda azwiho guhanura urubyiruko

Grace Room Ministries ni umuryango ushingiye ku idini ukorera muri Kigali. Yatangijwe na Pastor Julienne Kabanda mu 2018. Ishishikajwe no kugarura abantu mu busabane bwimbitse n'Imana, kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose no kongera ubushobozi abatishoboye mu rukundo n'umutima n'impuhwe (Compassion), 'hashingiwe ku buntu bw'Imana tubonera' muri Kristo Yesu (2 Korinto 12:9).

Ni umuryango ugizwe n'abaturuka mu matorero atandukanye, ukaba uteranira i Nyarutarama ku rusengero Umushumba Mwiza, buri kuwa Kabiri no kuwa Kane guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba, ku Cyumweru guhera saa Cyenda z'amanywa. N'indi minsi kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu kuri murandasi (online) kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Mu kwagura ivugabutumwa, Grace Room Ministries iherutse kumurika urubuga www.graceroomministries.org. Pastor Julienne Kabanda yavuze ko uru rubuga rugiye kubafasha kugera mu mpande enye z'isi bityo hakabokena benshi bagarukira Imana kuko abazajya barusura bazajya basangaho byinshi bibafasha nk'inyigisho, ubuhamya n'ibindi.

Avuga ko gutangiza Grace Room Ministries, byaturutse ku iyerekwa yagize aho yabonye abantu benshi cyane bicaye mu mwijima babonye umucyo wa Yesu Kristo (Matayo 4:16), bahamagarirwa gukora no kugera ku cyo Imana yabahamagariye. Intego y'uyu muryango ni uguhindura ubuzima binyuze mu ijambo ry'Imana, gufasha abatishoboye no kubongerera ubushobozi.

Ubufasha butangwa na Grace Room bukorwa mu byiciro bitatu: Gufasha kujyana mu mashuri abana bo mu miryango itishoboye, Gufasha urubyiruko n'abagore bayoboye ingo zitishoboye kwihangira imirimo no kwiteza imbere no Gufasha abatishoboye btakibashije kwikorera harimo abasaza, abacekuru, abafite uburwayi buhoraho.


Pastor Julienne Kabanda Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministries


Pastor Julienne Kabanda hamwe n'umugabo we Pastor Stanly Kabanda


Grace Room mu kiganiro n'itangazamakuru

Ifoto y'urwibutso ya Pastor Julienne n'abo muri Grace Room Ministries

REBA HANO IKIGANIRO PASTOR GRACE ROOM YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU


VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND