Miss Umwiza Phionah wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, ahatanye mu matora azasiga hamenyekanye umwe uhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Umwiza yabwiye InyaRwanda ko kandidatire ye yemewe n’abandi bantu 36 bo mu Rwanda, ari nabo bazahurira mu matora ateganyijwe kuba
ku wa 5 Ukuboza 2022.
Abagize Inteko itora ni ababarizwa mu Nama y’Igihugu
y’Urubyiruko (NYC). Umwiza yavuze ko ahataniye guhagararira urubyiruko, kubera ko yifitemo
ubushobozi n’indangagaciro yumva bizafasha urubyiruko rw’u Rwanda no mu Karere
ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yavuze ati “Impamvu nshaka guhagararira u Rwanda muri
EALA ni uko nibonamo ubushobozi n’indangagaciro zizafasha urubyiruko rw’u Rwanda
hamwe n’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, kandi nkaba niteguye gukorera
abaturage."
Itangazo rya Komisiyo y’Amatora ryo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022, rivuga ko "Ibikorwa byo kwiyamamaza no gutora byari biteganyijwe kubera ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, bizabera ku rwego rw’Igihugu ku munsi w’Itora tariki ya 05/12/202.”
Rigakomeza rigira riti “Kwiyamamaza no gutora bizabera muri Salle y’Inama ya
RRA/NEC/OAG.”
Umwiza Phiona asanzwe anafite ikamba ry’igisonga cya Kane yegukanye muri Miss University Africa, anafite ikamba rya Miss Univeristy Africa-East Africa. Uyu mukobwa yiga ibijyanye na 'Marketing' muri Kaminuza ya African Leadership University.
Miss Umwiza arahatanira guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba
Umwiza yavuze ko igihe yaba atowe yakoresha ijwi rye mu kuvuganira urubyiruko
Umwiza yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022
TANGA IGITECYEREZO