RFL
Kigali

Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2022 7:29
0


Umuraperi Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo y'umuhungu.



Big Sean umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahoze aba munzu itunganya umuziki ya G.O.O.D Music yabanagamo n'abarimo Kanye West hamwe na John Legend, kuri ubu yamaze kuba umubyeyi ku nshuro ye ya mbere. 

Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo y'umuhungu, nyuma y'amezi 4 ashize batangaje ko uyu muhanzikazi Jhene Aiko atwite.


Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo y'umuhungu.

Nk'uko Big Sean na Jhene Aiko babitangarije abakunzi babo babinyujije kuri Instagram, bombi batangaje ko bibarutse imfura yabo y'umuhungu bise 'Noah Hasani'. Uyu muraperi yakomeje avuga ko umwana wabo yavukanye ubuzima bwiza, ndetse ko bafite ibyishimo bidasanzwe byo kwagura umuryango wabo.

Big Sean ateruye imfura ye yise 'Noah Hasani'.

Ibyishimo ni byose kuri Big Sean wamaze kuba umu Papa.

Umuhanzikazi Jhene Aiko nawe yishimiye ivuka ry'umuhungu we na Big Sean.

Umuryango wa Jhene Aiko wari uhabaye ubwo yari akimara kwibaruka.

Big Sean kandi yanahishuye ko umwana wabo amaze ibyumweru 2 avutse, dore ko yavutse ku itariki 08/11/2022. Iyi tariki ikaba itazibagirana mu mutwe wa Big Sean nk'uko yabivuze ko yamaze amasaha 24 adasanzwe, ategereje ko umuhungu we avuka. Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo nyuma y'imyaka 8 bakundana.

Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo y'umuhungu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND