RFL
Kigali

Rihanna arifuza Beyonce mu bazamurika Savage X Fenty

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:16/11/2022 8:44
0


Rihanna yatangaje ko yifuza Beyonce mu bazamurika Savage X Fenty ku nshuro ya kane.



Uyu muhanzikazi w'icyamamare ku Isi akaba na rwiyemezamirimo, aherutse gusangiza igitekerezo cye cy'uko Beyonce yazamurika Savage X Fenty mu birori bizakurikiraho. 

Mu gihe ari kwamamaza icyiciro cya kane cyo kumurika Savage X Fenty, Rihanna yabwiye ENews ati "Nari mvuze ko Beyonce afite umubiri mwiza, ushobora kunkorera byose kuri njye."

Yakomeje agira ati "Beyonce mu mwambaro w'umuntu uwo ariwe wese yasa neza, ariko nifuza ko waba uwanjye."  

Rihanna yifuza ko Beyonce yazamurika Savage X Fenty mu birori bizakurikiraho 

Aba bahanzikazi bombi n'abafana babo bakunze gusa n'abahangana mu muziki mu myaka yashize, nubwo bwose umugabo wa Beyoncé, Jay-Z, ari we wazanye Rihanna mu muziki.

Ubu aba bagore bombi ntabwo ari abantu bakomeye mu bucuruzi bwa muzika gusa, ahubwo ni n'abanyamideli bakomeye cyane, aho Rihanna afite Savage X Fenty naho Beyonce akagira Ivy Park.

Ibindi byamamare bitandukanye byagaragaye mu birori bishize byo kumurika Savage X Fenty harimo Johnny Deep utaravuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibirego bye byo guhohotera uwari umugore we Amber Heard. Hari n'abandi barimo Taraji P. Henson, Sheryl Lee Ralph na Marsai Martin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND