RFL
Kigali

CANAL+ RWANDA yagabanyije ibiciro muri poromosiyo isoza umwaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/11/2022 12:23
0


Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kurushaho kuryoherwa na serivisi zayo, sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yagabanyije ibiciro ku bikoresho byayo muri poromosiyo yo gusoza umwaka yiswe ‘Noheli Ishyushye.’Ni poromosiyo yatangiye kuwa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, aho ku bakiliya ba CANAL+ basanzwe ndetse n’abifuza gutunga ibikoresho bya CANAL+ bose boroherejwe. Umunyarwanda wifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ubu arayigura ku FRW 5,000 gusa maze agakorerwa na installation ku bindi 5,000FRW gusa.

Mu gihe ku basanzwe batunze Dekoderi za CANAL+ bo kugeza tariki 31 Ukuboza, bagenewe poromosiyo aho umukiliya uguze abonema iyo ariyo yose, ahita ahabwa iminsi 15 areba shene zose za CANAL+ ako kanya.

CANAL+ yaboneyeho no kwibutsa abanyarwanda ko imikino y’igikombe cy’Isi izaboneka kuri dekoderi ya CANAL+ aho abanyarwanda bazakurikirana imikino ikomeye kuri RTV, shene ya 380, ubu iri kugaragara mu mashusho akeye ya H.D ku FRW 5000 gusa! 
TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND