Melinda French Gates wahoze ari umugore w'umuherwe Bill Gates bagatandukana, ari mu rukundo rushya na Jon Du Pre wahoze ari umunyamakuru.
Umwe mu bagore bavuga rikijyana ku Isi, Melinda Frensh Gates wahoze ari umugore w'umuherwe Bill Gates bagahana gatanya bamaranye imyaka 27 banafitanye abana 4. Kuri ubu Melinda Gates w'imyaka 58 ari mu rukundo n'undi mugabo witwa Jon Du Pre wahoze ari umunyamakuru.
Melinda Gates mu rukundo na Jon Du Pre wahoze ari umunyamakuru
Nk'uko TMZ yabitangaje, Melinda Gates amaze amezi make akundana na Jon Du Pre. Uyu mukunzi mushya wa Melinda Gate, yahoze ari umunyamakuru ukunzwe kandi ni inzobere mu itumanaho.
Nk’uko amakuru abigaragaza, Jon Du Pre afite uburambe bw’imyaka 35 mu gutangaza amakuru, kwandika, gutunganya amashusho, kuvugira mu ruhame n’ibindi.
Yari umunyamakuru wa Televiziyo kuri Fox News Channel mu mpera ya za 90 no mu ntangiriro ya 2000. Nubwo imyaka ye itazwi, bivugwa ko Jon afite imyaka 60.
Nyuma yo gutandukana n'umuherwe Bill Gates, Melinda ari mu rukundo na Jon Du Pre
Uyu mugabo yahawe ibihembo bya Emmy nibya Golden Mic,bitangwa na Associated Press.Jon Du Pre si umunyamakuru gusa ahubwo anandika ibitabo aho yanditse icyitwa The Prodigal Father – A True Story of Tragedy, Survival, and Reconciliation in an American Family yasohoye muri 2000.
Melinda na Bill Gates bahawe ubutane bwabo muri Kanama uyu mwaka nyuma yuko bari babusabye muri Gicurasi nyuma y’imyaka 27 bari bamaze bashakanye. Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubutane, Melinda yakiriye miliyari zisaga 65 z’amadolari y’Amerika.
Melinda Gates yatandukanye na Bill Gates bamaranye imyaka 27 barushinze
Umunsi yasabye ubutane, Bill Gates yahaye Melinda imigabane ifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari, maze bukeye, amuha n’imigabane ya miliyoni 25 z’amadolari mu ruganda rwa Coca-Cola, muri Mexico.
TANGA IGITECYEREZO