Itsinda Symphony Band, ryatangaje ko bamaze gukuraho igihu cyari mu mubano w’abo n’umuhanzikazi Ariel Wayz, ari nayo mpamvu bateguye igitaramo basanzwe bakora “Fantasy Music Concert” mu rwego rwo kugaragariza n’abandi ko nta kibazo bagifitanye.
Ntawacyekaga ko Symphony Band izongera kugira
umushinga ikorana na Ariel Wayz, nyuma y’uko bamukuye mu ndirimbo ‘My Day’
bakamusimbuza umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label, kandi yari imaze
igihe ayiririmbyemo.
Bakuranye nk’abavandimwe kuko bose bize umuziki ku
ishuri rya muzika rya Nyundo, kuva ubwo binjira mu kibuga cy’umuziki mu buryo bw’umwuga ariko mu 2020, Ariel Wayz yatangaje ko igihe kigeze
kugira ngo yikorane.
Yavuye muri iri tsinda bafitanye imishinga ya zimwe mu
ndirimbo zitasohotse. Ubwo bajyaga gukora ‘My Day’ baramwiyambaje kugira ngo
irangire, ariko ntiyaboneka.
Kuva ubwo umwuka mubi wavutse hagati y’abo, kugeza
ubwo Ariel anafashe icyemezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo ‘My Day’ we ayita ‘Komeza’.
Ariko yaje kuvanwa ku rubuga rwa Youtube.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki
3 Ugushyingo 2022, abajijwe ku mubano we na Symphony Band, Ariel Wayz yavuze ko
no guhurira mu kiganiro n’itangazamakuru ari igisobanuro cy’uko ‘tumeranye neza’.
Ariko avuga ko ‘ntazibana zidakomanya amahembe.”
Akungamo ati “Icyo navuga ni uko byabayeho ariko hari byinshi byiza cyane biri
imbere yacu kuruta ako kantu gato kari kabaye. Hari indirimbo nyinshi cyane
zihari zizaza. Njyewe navuga ko ndishimye, tumeze neza. Twiteguye kubaha ibyiza
gusa.”
Ariel Wayz yavuze ko kwiyunga na Symphony Band ahanini byaturutse ku kureba icyabahuza kurusha ikibatandukanya, ari naho
havuye umwanzuro wo kumutumira muri iki gitaramo.
Uyu mwari yavuze ko iki gitaramo ari umwanya wo
kugaragariza n’abandi ko ubu babanye neza, kuko ushobora gusanga hari
abacyishyizemo ko badacana uwaka.
Yavuze ko afitanye ibihe by’urwibutso na Symphony
Band birimo ibitaramo bakoranye, indirimbo bahuriyemo, amajoro baraye n’ibindi
byaciye inzira kuri we, ku buryo kumukura mu ndirimbo bitari kuba ikibazo
gifata igihe kinini hagati yabo.
Igitaramo
cy’ubwiyunge?
Iri tsinda riritegura gukora igitaramo ku wa Gatandatu
tariki 5 Ugushyingo 2022 kuri Institut Français, cyatewe inkunga n’uruganda rwa
Skol.
Ni ku nshuro ya kabiri bagiye gukora igitaramo nk’iki, ariko ubu bazakorana n’abahanzi bo mu Rwanda gusa barimo na Inki ndetse n’abanyeshuri
bo ku Nyundo.
Joackim ubarizwa muri Symphony yabwiye itangazamakuru
mu kiganiro cyabereye kuri Institut Français uyu munsi, ko uburyo igitaramo
cya mbere cyagenze “byaduteye gutegura igitaramo cya kabiri.”
Uyu musore yavuze ko n’ubwo hari ibitaragenze neza ku
nshuro ya mbere, ariko ijanisha rinini riri ku byagenze neza.
Ni cyo gitaramo cya mbere bari bateguye. Avuga ko hari
byinshi banyuzemo atagarukaho, ariko kandi cyabasigiye amasomo yo gukomeza
gutegura ibitaramo nk’ibi.
Ubwo bakoraga iki gitaramo ku nshuro ya mbere Ariel Wayz ntiyagaragaye mu bahanzi bakoranye, kandi icyo gihe nta kibazo bari bafitanye.
Frank wo muri iri tsinda avuga ko iki gitaramo atari igisobanuro cy’ubwiyunge hagati yabo na Ariel Wayz, kuko atari yo ntego.
Ati “Ntabwo ari igitaramo cy’ubwiyunge. Ntabwo ariyo
ntego. Intego ya mbere nk’abantu twakoranye, abantu twabanye, tukabana nk’abavandimwe,
tugakora umuziki, ntabwo ikintu nka kiriya gishobora gutuma dushwana. Ni ibintu
bibaho nk’abantu nyine babanye, wa mugani nk’uko ‘ntazibana zidakomanya amahembe.”
Akomeza ati “Ariko nyuma yo gutera intambwe
tukarangiza ikibazo, nk’abanyarwanda muri rusange ntabwo bamenya ko twebwe
ubwacu n’inkuru mwanditse n’abandi byarangiye, hatabayeho igikorwa nk’icyo ngicyo.”
Yavuze ko ibibazo bagiranye na Ariel Wayz byahuriranye
n’uko bari bari gutegura iki gitaramo, banzura gukorana nawe kuko n’ubundi
byari biri muri gahunda ariko ko atari igitaramo cy’ubwiyunge nk’uko abantu
bashobora guhita babyumva.
Kwinjira ni 8000Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri
VIP na 15,000 Frw kuri 'Couple'. Iki gitaramo "Fantasy Music Concert", biteganyijwe ko kizatangira ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Dj Ira na Dj Big bazafatanya gususurutsa abantu, bacuranga indirimbo zinyuranye. Ni mu gihe umunyarwenya Michael Sengazi uherutse kumurika igitabo cye cya mbere, ari we uzayobora iki gitaramo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2022, Symphony Band yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, cyagarutse birambuye ku gitaramo bazakora ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022
Joackim ucuranga Guitar Solo, avuga ko imigendekere y’igitaramo
cya mbere bakoze mu 2021, ariyo yabahaye imbaraga zo gutegura n’iki gitaramo
cya kabiri
Irakora Fabrice uvuza ingoma, avuga ko abanyeshuri bo ku Nyundo bazakorana muri iki gitaramo ari itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi basanzwe biga, bitegura gusoza amasomo yabo
Mugisha Frank ucuranga gitari Bass, avuga ko bari basanzwe
bafite muri gahunda gutegura iki gitaramo, bahitamo gutumira Ariel Wayz mu
kugaragaza ko nta kibazo bagifitanye
Ariel Wayz yatangaje ko ‘ntazibana zidakomanya amahembe’
bityo ko nta gatotsi kakiri mu mubano we na Symphony Band
Umuhanzi Inki [Umuhungu wa Muyango Jean Marie]
uzaririmba muri iki gitaramo, avuga ko mu gihe kitageze ku myaka ibiri ari mu Rwanda,
abantu bamaze kwakira inganzo ye
Umuyobozi wa Institut Français, Adriana Domagala avuga
ko bishimiye gushyigikira urugendo rw’iterambere rwa Symphony Band
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Institut Français, Clotilde Lecoeur yavuze ko bafite gahunda nyinshi muri iki kigo zigamije guteza imbere abahanzi nk’ibitaramo bizahabera n’ibindi
Iki gitaramo cya Symphony Band cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol
SYMPHONY BAND BAHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO BISE 'SOBER'
AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO