Abanyarwanda babiri Uwimana Jeannette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 na Richard Gihame Rwema witabiriye irushanwa rya Mister Rwanda 2022, bahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry'abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva rizwi nka “Miss&Mister Deaf International.”
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022,
ni bwo aba bombi bagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe bari bamaze mu Mujyi wa Dar
es Salaam mu gihugu cya Tanzania, ari na ho irushanwa ryaberaga, rihurije hamwe
abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation
muri Miss Rwanda 2022 ndetse na Richard Gihame uri mu basore batsindiye
guhararira Umujyi wa Kigali muri Mister Rwanda 2022, babashije kugarukira muri
batanu ba mbere muri iri rushanwa.
Ubwo yitabiraga irushanwa rya Mister Rwanda 2022,
Richard Gihame yabwiye InyaRwanda ko ashaka gutinyura abafite ubumuga nabo
bakagaragaza ko bashoboye. Icyo gihe yari yitwaje umusemuzi w’ururimi
rw’amarenga wamufashije kumvikanisha ibitekerezo bye.
Irushanwa rya Miss&Mister Deaf International
ryasojwe muri Tanzania mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Abahatanye bose bari bafite umusemuzi wabafashaga kumenya icyo abagize Akanama
Nkemurampaka bashaka kuvuga, kandi biyerekanye mu ntambuko ziranga ba Nyampinga
na ba Rudasumbwa.
Umunya-Tanzania Hadija Kanyama ni we wegukanye ikamba
rya Miss Deaf International ahigitse bagenzi be bari bahatanye. Ni nyuma y’uko
abantu umunani (8) bari bagize akanama nkemurampaka karimo umunyamerika Baneta
Ann Li kemeje ko ari we wahize abandi.
Umunya-Australia ni we wegukanye ikamba rya Mister
Deaf International, akurikirwa n’umunya-Tanzania wabaye igisonga cya mbere
n’umunya-Vietnam wabaye igisonga cya kabiri.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwimana Jeannette yavuze ko
hari byinshi yungukiye mu kwitabira iri rushanwa, nk’ibiganiro byo mu matsinda,
amahugurwa bahawe, abafatanyabikorwa bashya cyane cyane abo mu bihugu
bitandukanye n’ibindi azifashisha mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko Leta ya Tanzania
yabitayeho mu buryo bwose bushoboka, yaba mu kubona aho gucumbika, ibyo kurya n’ibindi.
Yashimye umuryango Christian Blind Mission wamufashije
muri uru rugendo rwo muri Tanzania ndetse na sosiyete ya RwandAir.
Hadija Kanyama wegukanye ikamba rya Miss Deaf
International- Ni we munya-Tanzania wa mbere wegukanye iri kamba
Ibirori byo gutanga iri kamba byabaye hifashishijwe
ururimi rw’igiswahili. Kandi abahatana bari bahawe umusemuzi
Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation muri
Miss Rwanda 2022, yanyuzwe no guhagararira u Rwanda muri Miss Deaf
International
Uwimana yabonetse mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Deaf
International
Ku wa mbere, nibwo Uwimana yagarutse mu Rwanda avuye
muri iri rushanwa
Muri iri rushanwa, Uwimana Jeannette na Richard Gihame
babyinnye Kinyarwanda mu rwego rwo kugaragaza umuco w’u Rwanda
Richard Gihamwe ni umwe mu basore bahatanye muri Mister Rwanda, aho yari ahagarariye Umujyi wa Kigali-Aha ni muri Tanzania ubwo yiyerekaga abagize akanama nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO