Umuhanzikazi Ariel Wayz yakiriwe nk’umwamikazi akigera i Burundi, avuga ko anyuzwe no kuba agiye gutaramira i Burundi ku nshuro ya mbere.
Ku isaa Yine zo mu Burundi zikaba n'izo mu Rwanda, ni bwo umuhanzikazi Ariel Wayz yageze ku kibuga cy’indege, Melchior Ndadaye, maze asanga ategerejwe mu buryo bukomeye.
Akigera ku kibuga cy’indege yasanze itsinda ry’abanyamakuru bamutegereje biteguye kureba uwo ariwe aho bari bamufitiye amatsiko cyane.
Akigera ku kibuga cy’indege, yahawe umwanya n’abanyamakuru asobanura ikimuzanye muri iki gihugu ndetse n’uko yiyumva kuba agiye gukorera igitaramo mu Burundi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ariel Wayz yavuze ko anyuzwe gutaramira i Burundi bwa mbere ashima uburyo yakiriwe.
Ariel Wayz ubwo yageraga ku kibuga cy’indege
Yagize ati: ”Ni iby'agaciro kuba ndi hano mu gihugu cy’u Burundi, ni inshuto ya mbere ariko ndashimira uburyo nakiriwe, ni iby'agaciro cyane.”
Abajijwe ku bahanzi b’i Burundi yaba azi, Ariel Wayz yavuze ko ari benshi, ahamya ko harimo bamwe azava mu Burundi akoranye nabo indirimbo.
Ariel Wayz yabwiye itangazamakuru ko anyuzwe no kugera i Bujumbura
Ariel Wayz ategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022. Kizabera ahazwi nko kuri Jardin du Peuple.
Ariel Wayz aganira n’itangazamakuru ry'i Burundi
TANGA IGITECYEREZO