Kigali
19:15:06
Jan 22, 2025

Nel Ngabo na Niyo Bosco bazaririmba mu gitaramo cya Gahongayire cy’imyaka 22

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2022 19:21
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje ko Nel Ngabo, Niyo Bosco na Serge Rugamba, ari bo bazaririmba mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 22 ishize ari mu muziki yisunze impano Imana yamuhaye akayikorera mu mashyi no mu mudiho.



Abakurikirana imbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzikazi, bamaze iminsi babona ibyo atangaza, birangajwe imbere n’umugoroba w’umusangiro n’ibiganiro yateguye yise “Thanksgiving Gala Night with Aline Gahongayire” azizihirizamo imyaka 22 ishize ari mu rugendo rw’umuziki.

Iyi gahunda iteganyijwe kuba ku wa 30 Ukwakira 2022 kuri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ariko amarembo azafungurwa guhera saa kumi n’igice z’umugoroba.

Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, kandi harimo uruhisho ruzabonwa n’abantu bazitabira iki gitaramo cye.

Yavuze ko yatumiye Nel Ngabo gususurutsa abazitabira kwizihiza imyaka 22 ishize mu muziki, kuko ari ‘mubyara we’.

Gahongayire anavuga ko Niyo Bosco azaririmba muri iki gitaramo, birenze kuba barakoranye indirimbo ‘Izindi mbaraga’, ahubwo ni inshuti kandi bakoranye igihe. Iyi ndirimbo bakoranye imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1 mu gihe cy’umwaka umwe ushize isohotse.

Yanavuze ko umuhanzi Serge Rugamba umufasha cyane mu bijyanye n’umuziki, nawe azaririmba muri iki gitaramo. Bafitanye indirimbo ‘Umwami yesu’ yanditswe na Alex Dusabe. Kwinjira muri iki gitaramo ni 100,000, 150,000 Frw kuri ‘Couple’ na 50,000 Frw muri VIP.

Gahongayire ni umwe mu b’igitsinagore bo mu Rwanda bamaze igihe kinini bafasha Abanyarwanda n’abandi kwegerana n’Imana binyuze mu bihangano byomora, bihumuriza, kandi bitanga icyizere cy’ijuru ku bakristu n’abandi bemera Umwami n’Umukiza. 

Yaririmbye mu bitaramo binyuranye, kandi akora ibikorwa by’urukundo byashibutse mu rugendo rw’umuziki we.

Ni we washize umuryango ‘Ndineza Organisations ifasha abana n’imiryango itishoboye itandukanye- Ibi byose avuga ko yabigezeho kubera Imana.

Gahongayire avuga ko mu myaka 22 ishize ari mu muziki yabonye Imana, ku buryo afite byinshi byo kuyishimira.

Ati “Ntabwo ari ugushima umuziki, kuko uracyakomeje. Ahubwo ni ugushima muri iyo myaka 22 icyo umuziki wabyaye. Uko muziki wamfashije kubyara ‘Ndineza Organisation’, harimo ubuhamya bw’ibifatika…”

Akomeza ati “Ni ukwishimira icyubahiro cy’Imana nabonye mu buzima bwanjye. Hanyuma nkongera kwishimira ibyagezweho.”

 

Nel Ngabo wo muri Kina Music azaririmba muri iki gitaramo. Ni mubyara wa Aline Gahongayire 

Gahongayire agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 ishize ari mu muziki, yogeza ijambo ry’Imana 

Niyo Bosco afitanye indirimbo na Aline Gahongayire bise ‘Izindi mbaraga’ 

Serge Rugamba afasha cyane Aline Gahongayire mu bijyanye no kuririmba no kwandika indirimbo

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IZINDI MBARAGA’

">

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMWAMI YESU’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND