Kigali

Akari ku mutima wa Alliah Cool nyuma yo kuzuza umuturirwa i Kigali wa Miliyoni 500 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/10/2022 19:11
0


Akari ku mutima wa Isimbi Alliance, wamamaye muri Cinema nyarwanda nka Alliah Cool, wujuje inzu y’akataraboneka mu mujyi wa Kigali.



Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Isimbi Alliance yerekanye umuturirwa yise Alliah Villa yujuje nyuma y’igihe awubaka, ashimira bucura mu muryango wabo wabashije guhagararira imirimo y’iyubakwa ryayo.

Mu magambo ye, Alliah yavuze ko hamwe n’Imana byose bishoboka maze yifashisha umurongo wo muri Bibiliya ugira uti “Kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

Alliah Cool kandi yashimiye cyane abavandimwe be, inshuti ze n’abandi bamufashije ku mirimo yo kubaka iyi nzu, ahishura ko ari inzu yubatswe mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Yagize ati “Erega hamwe n'Imana nta kintu kidashoboka.- Luka 1:37.” Arongera ati: “Kuri murumuna wanjye Sagamba Benefice, bucura bwa mama, injeniyeri ukiri muto mu mujyi ariko ufite ubwenge bwinshi, warakoze gutuma inzozi zanjye ziba impamo, Imana iguhe umugisha”. Ashimira inshuti ze, ahishura ko iyi nzu yuzuye mu mwaka umwe gusa.

Urebeye inyuma, iyi nzu ya Alliah Cool ni inzu nziza ndetse ifite buri kimwe, ikaba ari inzu igeretse gatatu ndetse ifite na Piscine hanze yanditsemo izina rye.

Ni inzu isize irangi ry’umweru kuva ku gipangu kugeramo imbere, The New Times yanditse ko ifite agaciro ka miliyoni 500, ikaba ari inzu igezweho ndetse yubatse mu buryo bugezweho

Iyi nzu Isimbi yujuje iherereye mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.


Alliah yujuje inzu y’umuturirwa


Alliah Cool aherutse gushyira hanze firime ‘Alliah The Movie’, yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’, ubu iri kumukorera indi yitwa ‘Accidental Vacation’.

Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.


Inzu Alliah yujuje

Hari kandi Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka “Hostages” , “Scores to Settle”, “The Wedding Party 2”, “God Calling”, “Love Is War”, “King of Boys: The Return of the King” n’izindi.


Muri Piscine handitsemo amazina ye

Iyi filime izagaragaramo n’abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria, barimo Roxy Antak wamenyekanye muri “Seven and a Half Dates” ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we.


Inzu ya Alliah yayise Alliah Villa



Inzu ya Alliah uyirebeye inyuma







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND