Ubuyobozi bw'itorero Ishyaka ry'Intore bwatangaje ko bugiye gutangiza ibitaramo by'iserukiramuco bizajya bibera hirya no hino, bigaherekezwa no gutoza abakiri bato guhamariza.
Byatangajwe n'Umuyobozi w'iri torero, Cyogere nyuma yo gukora gukora igitaramo gikomeye bise "Indirirarugamba" cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.
Cyogere yabwiye itangazamakuru ko bishimiye uko igitaramo cyagenze "kuko byarenze uko twabicyekaga". Ati "Nababwiye nti ni ubwa mbere mutwumvise ariko si ubwa mbere mutubonye".
Yavuze ko kuba ari ubwa mbere bakoze igitaramo cyabo bwite, bagashyigikirwa n'umubare munini 'ni ibigaragaza ko abantu bari banyotewe'.
Cyogere yavuze ko biteguye iki gitaramo bafitemo akantu k'ubwoko, ariko bitewe n'ibyo bari bizeye gutanga muri iki gitaramo 'biremaga agatima'.
Yavuze ko bakoze uko bashoboye begera itangazamakuru, kandi begera ibyamamare kugirana babafashe kwamamaza.
Cyogere avuga ko bari babanje gushyira ku isoko amatike 1500, ariko baje kongeramo andi matike asatira 3000.
Iki gitaramo cyatambukaga imbona nkubone binyuze ku muyoboro bise 'Rebero'.
Cyogere yavuze ko bagiye gukomeza gukora ibitaramo nk'ibi, ariko kandi mu 2026 "ntabwo nshaka iki gitaramo, ahubwo tugiye gutegura iserukiramuco'. Ati "Iryo serukiramuco tugiye kuritegurana imbaraga, ndarishaka, ndarikeneye, ndahamagara abaterankunga, kugirango ibi byiza muba mwabonye tubigeze mu Rwanda hose."
Yumvikanishije ko ibitaramo bitazagarukira i Kigali gusa, kuko bashaka no gutaramira mu Ntara z'igihugu zitandukanye.
Barashaka kwigisha abakiri bato:
Cyogere yavuze ko mu kwitegura iki gitaramo, bakoreye imyitozo kuri 'Museum" yitwa Ingabo iherereye hafi ya Canal Olympia.
Yumvikanishije ko hababereye ahantu heza bijyanye n'imyiteguro bashakaga gukora, ndetse ni naho bazakomeza kwifashisha.
Uyu muyobozi yahamagariye ababyeyi kubahuza n'abana babo kugirana babigishe umuco w'u Rwanda.
Ati "Nibwo tugitangira! Turanzitse, dufite umugambi munini. Uwa mbere, abifuza kumenya guhamiriza, abashaka guhamiriza neza nkatwe, abafite abana mwifuza ko bamenya umuco wanyu muzaze."
Yaboneyeho kugaragaza bamwe mu nana bamaze iminsi bigisha guhamiriza, ahamagarira n'abandi gukoresha neza ayo mahirwe.
Umuyobozi w'Itorero Ishyaka ry'Intore, Cyogere [Uri imbere] yatangaje ko mu 2026 bazategura iserukiramuco rizagera hirya no hino mu gihugu, kandi bazashyira imbere gutoza abakiri bato umuco w'u Rwanda
Ruti Joel yaserutse gitore muri iki gitaramo cy'itorero Ishyaka ry'Intore abarizwamo
Abakiri bato batangiye gutozwa guhamiriza, kugirango bazakure bazi neza umuco w'u Rwanda
Mu mukino 'Indiriarugamba' yakinnye nk'umwami, atanga itegeko ryo gutabara Igihugu
ITORERO INDARIRARUGAMBA RYASHIMIYE ABITABIRIYE IGITARAMO CYABO 'INDIRIRARUGAMBA'
TANGA IGITECYEREZO