RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Benzema wasubiranye I Madrid umukunzi na Ballon d’Or-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/10/2022 18:32
0


Rutahizamu w’u Bufaransa, Karim Benzema, waraye wegukanye Ballon d’Or bwa mbere yahise asubira i Madrid ari kumwe n’umukobwa y’ihebeye.



Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Karim Benzema, waraye yegukanye Ballon d’Or yasubiyei Madrid  mu ndege ari kumwe n’umukunzi we Jordan Ozuna yajyaga ahisha, uzwi cyane mu bijyanye n’imideri.

Uyu munyamerika ufite imyaka 32 akaba n’umukunzi wa Benzema, yatangiye yakira abantu  i Las Vegas ariko nyuma aza kuvamo umunyamideri ukomeye cyane ukorera ibigo byerekana imideri muri amerika.


Umukunzi wa Benzema bari mu ndege

Jordan Ozuna ntabwo yigeze ajya imbere ngo yifotozanye na Karim Benzema nk’uko mama we byagenze, ariko nawe yari yaje mu birori byo gutanga Ballon d’Or. 

Umukunzi wa Benzema yashyize ifoto kuri Instagram bari mu ndege we na Benzema ubona bishimye, arangije hasi y’ifoto yandikaho amagambo y’urukundo aherekejwe n’imitima.


Umukunzi wa Benzema ubwo yifotozaga mu birori byo gutanga Ballon d'Or

Karim Benzema yajyaga ahisha umukunzi we ariko ubwo yari amaze kwegukana Ballon d’Or kwihangana byamunaniye, kubera ibyishimo birangira amenyekanye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND