Rutahizamu w’u Bufaransa, Karim Benzema, waraye wegukanye Ballon d’Or bwa mbere yahise asubira i Madrid ari kumwe n’umukobwa y’ihebeye.
Umukinnyi w’ikipe ya Real
Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Karim Benzema, waraye yegukanye Ballon d’Or
yasubiyei Madrid mu ndege ari kumwe n’umukunzi
we Jordan Ozuna yajyaga ahisha, uzwi cyane mu bijyanye n’imideri.
Uyu munyamerika ufite
imyaka 32 akaba n’umukunzi wa Benzema, yatangiye yakira abantu i Las Vegas ariko
nyuma aza kuvamo umunyamideri ukomeye cyane ukorera ibigo byerekana imideri
muri amerika.
Umukunzi wa Benzema bari mu ndege
Jordan Ozuna ntabwo yigeze ajya imbere ngo yifotozanye na Karim Benzema nk’uko mama we byagenze, ariko nawe yari yaje mu birori byo gutanga Ballon d’Or.
Umukunzi wa Benzema yashyize
ifoto kuri Instagram bari mu ndege we na Benzema ubona bishimye, arangije hasi y’ifoto yandikaho
amagambo y’urukundo aherekejwe n’imitima.
Umukunzi wa Benzema ubwo yifotozaga mu birori byo gutanga Ballon d'Or
Karim Benzema yajyaga
ahisha umukunzi we ariko ubwo yari amaze kwegukana Ballon d’Or kwihangana
byamunaniye, kubera ibyishimo birangira amenyekanye.
TANGA IGITECYEREZO