RFL
Kigali

Abafana batangiye gusinya ubusabe bwo kwirukana Earling Haaland muri Shampiyona y' u Bwongereza

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/10/2022 23:01
0


Abantu ibihumbi batangiye gusinya 'Petition' basaba ko rutahizamu Earling Braut Haaland wa Manchester City yriukanwa mu mupira w' u Bwongereza, bavuga ko ari nk'imashini (Cyborg) bityo atagomba gukina mu bakinnyi basanzwe.



Ubu busabe butangaje bw'abafana bwadutse nyuma y'uko inkuru nyinshi zikomeje kwandikwa kuri uyu rutahizamu w'imyaka 22, bitewe n'uko akomeje kwandika amateka akomeye ya ruhago umunsi ku wundi.

Earling Halaand yageze muri Manchester City mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye muri Borussia Dortmund, ashyirwa ku rutonde rw'aabagomba kuba ngenderwaho muri iyi kipe ishaka igikombe cya Champions League no kwisubiza icya Shampiyona.

Mu mikino 11 ya Shampiyona imaze gukinwa, yayitsinzemo ibitego 14 birimo na Hattrick eshatu yabonye, bimugira umukinnyi wa mbere ubashije kubona Hattrick eshatu mu mikino mike mu mateka y'iyi shampiyona.


Gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe amaze kubikora inshuro eshatu mu mikino 11 anganya Cristiano Ronaldo umaze kugeza imikino 200

Ubukana bukabije bwa Haaland, bwatumye bamwe mu bakurikira English premier League bakora urubuga rwo gusinyiraho ubusabe bwabo, bahamagarira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza kumuhagarika.

Ubusabe bwo guhagarika Haaland bwahawe umutwe ugira uti ''Petition to get Erling Haaland banned from Association Football because it's just not fair" bishatse kuvuga ngo Ubusabe bwo guhagarika Halaand kuko ibye bitaribyo.

Muri ubu busabe bwakorewe urubuga rwihariye rwa Internet, abafana bakomeje kwiyongera basinya bemeza ko Halaand ahagarikwa, aho bavuga ko nibamara kugwira bazageza 'Signature' zabo ku ishyirahamwe rya ruhago mu Bwongereza.


Igitego Halaand yatsinze Dortmund muri Champions League cyatangaje benshi

Petition ni uburyo bw'ubusabe busanzwe bukoreshwa na benshi, aho begeranya umubare runaka w'imikino, bakayishyikiriza urwego basaba ikintu runaka, kugira ngo icyifuzo cyabo gisuzumwe.

Iki cyifuzo gisekeje ndetse gisa n'ikitazagira icyo gitanga, kije nyuma y'uko Haaland akomeje kubatizwa amazina atandukanye n'abafana bamugereranya nk'aho atari umuntu usanzwe, aho bamwita Cyborg, Magician, Robot n'andi menshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND