RURA
Kigali

Barack Obama na Michelle Obama bizihije imyaka 30 bamaze barushinze-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/10/2022 8:18
0


Barack Obama n'umugore we mu byishimo byinshi bizihije imyaka 30 bamaze barushinze bongera no kwerekana ko bagifite urukundo ruhamye nyuma y'iyi myaka yose.



Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wananditse amateka akomeye yo kuba umwirabura wa mbere uyoboye iki guhugu cy'igihangange ku Isi. 

Mbere na nyuma y'aho yayoboreye iki gihugu, yakunze kurangwa no kwereka urukundo no gutakagiza umugore we Michelle Obama ku mugaragaro ndetse na Michelle ntatinya kwerekana urwo amukunda. Aba bombi bafatwa nka couple ya mbere ku isi bizihije imyaka 30 bamaze bambikanye impeta y'ubudatana.

Amagambo meza Barack yabwiye Michelle bizihiza imyaka 30 bamaranye.

Mu kwizihiza iyi myaka 30 bamaze babanye, Barack na Michelle Obama babwiranye amagambo meza y'urukundo ndetse buri wese ashimira mugenzi we igihe bamaranye nk'uko babyerekanye ku mbuga nkoranyambaga zabo aho banerekanye ko bizihije uyu munsi ku mazi. 

Barack Obama yagize ati :''Miche, nyuma y'imyaka 30 sinzi impamvu wowe ugisa nka mbere utahindutse kandi njyewe atari uko. Nzi ko natsinze igitego wa munsi nahisemo ko umbera umwunganizi. Isabukuru nziza yo gushyingiranywa mukunzi wanjye!''.

Michelle nawe yateye imitoma Barack amubwira ko ashimishijwe no kumugira iruhande rwe

Ibyishimo byari byose kuri Barack na Michelle batembereye ku mazi bizihiza igihe bamaranye


Bashushanyije umutima bandikamo amazina yabo ku mucanga nk'ikimenyetso cy'urukundo

Michelle Obama nawe kandi akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma yabwiye Barack ati: "Isabukuru nziza yo gushyingiranywa ku mugabo nkunda! Iyi myaka 30 ishize yari yuzuyemo amahirwe kandi nshimishijwe no kukugira iruhande rwanjye. Tuzamarana ubuzima bwacu bwose. Ndagukunda!''.


Nuko byari byifashe ku munsi w'ubukwe bwabo

Aba bombi kandi beretswe urukundo n'abantu benshi batandukanye babifurije umunsi mwiza banabifuriza no kurambana nyuma yaho babwiranye amagambo yuje urukundo. 

Mu myaka 30 Barack na Michelle bamaranye yaranzwemo n'ibintu bitasanzwe birimo nko kuba yaratorewe kuyobora Amerika inshuro ebyiri. Byumwihariko iyi myaka bamaranye banabyayemo abakobwa babiri Malia na Sasha Obama.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND