Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo umuhanzikazi Arirl Wayz yakoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga ukuboko.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com amaze koroherwa, Ariel Wayz yavuze uko amerewe nyuma yo gukora impanuka, anasobanura uko impanuka yagenze.
Yagize ati: ”Hari mu gitondo tugiye mu kazi ngiye i Gisenyi gufata amashusho y’indirimbo, nibwo twahuye n'imodoka hari kuwa Gatandatu, tugongana nayo, turayitaza tugwa hirya y’umuhanda Polisi ihita iza.
Batujyana muri Ambulance, tujya ku bitaro by’i Remera, mu kutuvura mbona babigize ibintu birebire. Ni bwo nahamagaye mukuru wanjye araza atujyana ku bindi bitaro byigenga kugira ngo batuvure kuko nari ndi kuva cyane mu mutwe.
Mu maso ya Ariel Wayz ni uko hari hameze
Arakomeza ati "Ni bwo bamvuye ahagana nka saa tanu kuko impanuka yabaye ahagana nka saa yine saa tanu. Gusa ubu ndi koroherwa, ndi kujya kwa muganga buri nyuma y’umunsi kugira ngo bamfuke.”
Inyuma ku mutwe baramupfutse
Ariel Wayz yarokotse impanuka
TANGA IGITECYEREZO