Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko Imana imufashishije guhembura ibihumbi by’abantu mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada.
Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo
byiswe "Icyambu Tour". Icyo mu Mujyi wa Vancouver yagikoze ku wa 1 Ukwakira
2022, kitabirwa n’abanyarwanda bahatuye ndetse n’abandi bakunda ibihangano by’uyu
muhanzi.
Ni cyo gitaramo cya
gatatu uyu muhanzi yari akoze kuva yagera muri Canada. Yabanje gutaramira mu
Mujyi wa Edmonton akurikiza Winnipeg.
Yabwiye InyaRwanda ko iki
gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Vancouver kitabiriwe n’abantu bazwi barimo
umuhanzi Safi Madiba, Ezra Kwizera uherutse gushyira ahagaragara album yise ‘Journey’,
Olivier Kavutse washinze Prayer House, umuramyi Adrien Misigaro n’abandi.
Israel Mbonyi yavuze ko
muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo zose ziri kuri album ‘Number One’ nka ‘Icyambu’,
‘Intashyo’ n’izindi.
Ashingiye ku bitaramo amaze gukora, Israel Mbonyi avuga ko "Umuziki wa Gospel urakunzwe cyane hano."
Ubwo yaririmbaga iyi
ndirimbo ye yise ‘Icyambu’ umuhanzi w’inshuti ye Adrien Misigaro, yamusanganiye ku
rubyiniro amufasha kuyiririmba, binyura benshi.
Ezra Kwizera witabiriye
iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyagenze neza, kandi nibwo bwa
mbere yari yitabiriye igitaramo cya Mbonyi.
Yavuze ko Mbonyi ari
umuhanzi w’umuhanga ashingiye ku gitaramo yakoreye i Vancouver ndetse n’ibihangano
bye yumva mu bihe bitandukanye.
Ati “Igitaramo cyagenze
neza. Israel Mbonyi arabizi, ni ubwa mbere nanjye twari duhuye. Kandi yicisha
bugufi, ni umuhanga kandi abantu baramukunze.”
Ezra avuga ko iki
gitaramo kitabiriwe n’abanyarwanda bavuye imihanda yose yo mu Mujyi wa
Vancouver, ku buryo hari abatwaye imodoka amasaha menshi kugira ngo babashe
kugera muri iki gitaramo cya mbere Mbonyi yakoreye muri uyu Mujyi.
Uyu munyamuziki avuga ko Vancouver ari ‘umujyi uhenze’ ariko abantu ‘baretse akazi kugira ngo abantu baze bamurebe’.
Israel Mbonyi yakoze igitaramo cya gatatu mu ruhererekane rw'ibitaramo yise 'Icyambu Tour'
Israel yataramiye mu Mujyi wa Vancouver, abanyarwanda n'abandi bamushyigikira ku bwinshi
Israel avuga ko yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziri kuri album 'Number One'
Adrien Misigaro yatunguye Mbonyi baririmbana indirimbo ye yise 'Icyambu''
Miss Dusa [Uri hagati] mushiki wa Gentil Misigaro yitabiriye iki gitaramo
ISRAEL MBONYI AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE ‘YARATWIMANYE’
TANGA IGITECYEREZO