Kigali

Abakinnyi b'umupira w’amaguru b’ibyamamare ushobora uba utari uzi ko bafitanye isano

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2022 11:07
0


Si kenshi cyane dukunze kubona abakinnyi bakinnye ku rwego ruhambaye kandi bafitanye isano. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibyamamare bafitanye isano.



Bamwe muri aba bakinnyi ni abavandimwe, abandi ni ababyara, ariko bose baba bahanganye mu kibuga. Aba bakinnyi b'umupira w'amaguru ntabwo buri gihe baba ku ruhande rumwe iyo bari mu kibuga kuko akenshi usanga babana neza iyo bari mu miryango yabo ariko mu gihe cy'umukino ugasanga umubano wabo uba utari mwiza.

Bamwe muri abo ni aba abakurikira:

1.       Abavandimwe babiri Jerome na Kevin-Prince Boateng

Jerome Boateng yamaze igihe kinini akina muri Bundesliga kuva 2000-2010, nyuma yaje kwerekeza muri Manchester City muri 2010, usibyeko atahatinze kuko nyuma y'umwaka umwe yaje kugaruka muri Bayern Munich. Kuva yagaruka muri Bundesliga, yakiniye Bayern imikino irenga 300 kandi ayifasha gutwara ibikombe birindwi bikurikirana bya Bundesliga ariko kugeza ubu akina muri Lyon yo mu bufaransa.

Murumuna wa Jerome, Kevin-Prince, arusha imyaka ibiri gusa. Akina mu kibuga hagati, amaze gukinira amakipe 14 atandukanye arimo FC Barcelona, Portsmouth, na AC Milan. Igitangaje nubwo aba bakinnyi bavukana ariko ntabwo bakinira amakipe y’ibihugu amwe. Kevin-Prince afite ubwenegihugu bwa Ghana, igihugu cya se, ariko Jerome, afite ubwenegihugu bw'u Budage, aho bombi bavukiye.

2.       Lionel Messi na Bojan Krkic

Kabuhariwe Lionel Messi wamenyekaniye mu ikipe ya FC Barcelona, afite mubyara we witwa Bojan Krkic bakinannye muri FC Barcelona. Nubwo bakinnanye mu ikipe imwe, Bojan Krkic we ntabwo yamamaye nka mubyara we Messi. Ubu asigaye akina mu gihugu cy’u Buyapani, mu gihe Messi we akina mu Bufaransa.

3.       Fabio na Paolo Cannavaro

Aba bakinnyi bose bakomoka mu gihugu cy’u Butaliyani, batangiriye umwuga wabo muri Napoli ariko nyuma bose baje gukomereza muri Parma. Ariko mu gihe cyabo muri Napoli, Fabio Cannavaro yamenyekanye mu gihe gito ugereranyije na murumuna we. 

Fabio Cannavaro yakomereje muri Inter Milan, Real Madrid, na Juventus. Nyuma yo gufasha Ubutaliyani gutwara igikombe cy'isi, mu 2006 yaje guhabwa igihembo cya Ballon d'or cyabaye icya mbere kuri myugariro.

Paolo Cannavaro yaje, gusubira mu ikipe ya Napoli, aho yayikiniye imyaka y’imikino (seasons) irindwi mbere yo guhagarika umwuga we. 

4.       Fabio na Rafael Da Silva

Abavandimwe bombi, Fabio na Rafael, bose binjiye muri Manchester United baturutse mu ikipe yo muri Brazil yitwa Fluminese muri 2008. By'umwihariko, Rafael yakiniye Machesterter United imikino 169 ayifasha gutwara ibikombe bitatu bya Premier League na Champions League. 

Ku rundi ruhande, Fabio yakiniye Manchester United imikino 56 gusa. Muri  2010 yafashije iyi kipe gutwara Premier League na Community Shield.

Uyu munsi, Fabio da silva akinira Nantes muri shampiyon y’u Bufaransa (LIGUE 1), naho Rafael da silva akina muri shampiona y'ikiciro cya mbere muri Brazil.

5.       Lucas na Theo HernandezTheo Hernandez ni umukinnyi w’umufaransa wakiniye Real Madrid, Real Sociedad, ariko ikipe aheruka gukinira ni AC Milan, aho yamamaye nk'umwe mu bakinnyi bakomeye ba Serie A.

Lucas Hernandez arusha imyaka ibiri murumuna we Theo Hernandez. Yatangiriye umwuga we muri Atletico Madrid, nyuma aza kwerekeza muri Bayern Munich imuguze Miliyoni 88 z’amadorali. Yagize uruhare rukomeye mu ikipe y’u Bufaransa kuko yatwaranye nayo igikombe cy'isi muri 2018.

6.       Jordan na Andre Ayew

Aba bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Africa. Ni abahungu babyawe n’umugabo wabaye ikirangirire mu mupira wamaguru wa Afurika ari we Abedi "Pele" Ayew. Andre na Jordan Ayew bombi bitwaye neza mu Bufaransa no mu Bwongereza ndetse bakaba bose baritwaye neza no mu ikipe y’igihugu ya Ghana.

7.       Eden Hazard na Thorgan Hazard

Aba ni abavandimwe b'Ababiligi ariko uwamenyekanye cyane ni Eden Hazard wakiniye Chelsea kuva 2012-2019 aho yavuye yerekeza muri Real Madrid. Yatsindiye ikipe ya Chelsea ibitego birenga 100 anatwarana n'iyi kipe ibikombe 2 bya Premier League. 

Mbere y'uko aza muri Chelsea, yari asanzwe ari umukinnyi w LOSC Lille mu gihe Thorgan Hozard yari umukinnyi  wa RC Lens. Thorgan Hazard we yerekeje muri shampiona y’u Budage mu ikipe  ya Borussia Monchengladbach mu mwaka wa 2015.

Muri season eshanu, Thorgan yamaze mu ikipe ya Borrusia Monnchen Gladbach, Thorgan yatsinze ibitego 46 ariko nyuma yagiye muri Borussia Dortmund arinaho agikina kugeza ubu.


Umwanditsi:  Niyonyungu Aloys-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND