Eric Ntakiyimana, umunyamakuru wa RBA ukorera mu Karere ka Rubavu mu makuru y’imikino, afite amashimwe menshi mu mutima we nyuma yo gusoza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kanimuza mu bijyanye na ‘Business Management’ [Imicungire y'ishoramari] muri Kaminuza ya UTB.
Ubusanzwe, Eric Ntakiyimana ni umusore urangwa n’umurava no gahanga udushya mu kazi ke dore ko amaze kumenyekana ku kazina ka ‘Reka tubyite umunsi’. Iyi ni interuro akunda gukoresha cyane, byanatumye abamukurikira bayimwitirira.
Nyuma yo gusoza amashuri ye ya Kaminuza mu bijyanye na ‘Business Management’, uyu musore yatangaje ko imbere he ahasanga mu bintu bitandukanye gusa, ashimangira ko itangazamakuru ryamufashije byinshi. Ati: ”Mfite ishimwe ku mutima wanjye, kurangiza amasomo ni ibintu bitoroshye".
Yavuze ko byamugoye cyane kuko "bisaba imbaraga". Ati "Narakoze cyane, byansabye imyaka n’ibyuya. Muri macye amashimwe yanjye yo gusoza amasomo yose yerekeye ku muryango wanjye, inshuti zanjye zambaye hafi, abo dukorana muri RBA n’abandi batandukanye batahwemye kunyereka urukundo".
Eric Ntakiyimana yishimiye intambwe amaze gutera mu mashuri ye
Arakomeza ati "Ntabwo navuga ko hari icyo nabuze, gusa byose byaturutse mu kazi nakoze. Ndashima Imana yambaye hafi kuva mu ntangiriro z’urugendo kugeza rurangiye kandi nyisaba gukomeza kumba hafi”.
Yatangaje ko nyuma yo gusoza
amashuri ye, agiye gukora ashaka iterambere rye. Ati:”Ubu icyo ngiye gukurikizaho ni ugukora nshaka iterambere ryanjye. Ngiye gushaka amafaranga binyuze mu byo
ndangijemo ariko ntibagiwe n’itangazamakuru
kuko ari ubuzima”.
Ntakiyimana wavuze ko nta mukobwa wihariye afite bakundana, amagambo yabwiwe n’abantu batandukanye yayanditse ku mutima we. Uyu musore yarangije amashuri ya kaminuza tariki 9 Nzeri 2022.
Fredy Ruterana wa RBA yifatanyije na Eric Ntakiyimana
Gilbert ukorana na Eric kuri Radiyo Rubavu mu kiganiro cy'imikino
TANGA IGITECYEREZO