RFL
Kigali

Dova Business Company yashyize ku isoko imodoka zo mu bwoko bwa Suzuki Swift-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2022 16:49
1


Sosiyete icuruza imodoka ikanazikodesha, Dova Business Company yashyize ku isoko imodoka zo mu bwoko bwa ‘Suzuki Swift’ 2008, 2009 na 2010.



Ni mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi gutunga imodoka cyane cyane mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Izi modoka ziparitse aho Dova Business Company ikorera i Gikondo kuri Merez. Zifite amabara atandukanye arimo nka ‘Silver’, kandi ni ‘Automatic’.

Suziki Swift ikomoka kandi ikorerwa muri Korea. Dova Business Company, ivuga ko izi yashyize ku isoko ari izavuye i Dubai’.

Izi modoka ntabwo zinywa cyane (essence) ku buryo ishobora gukoresha nka Litiro (Liter) imwe kuri Kilometero imwe.

Piyese (Pièce) z’izi modoka ziraboneka, kandi Dova Business ifite igaraje yaryo yifashisha mu gukora izi modoka igihe zigize ikibazo. Imwe muri izi modoka igura nibura miliyoni 10 Frw.

Umuyobozi Ushinzwe ubucurizi bw'imodoka ziva hanze muri Dova Business Company, Ntaganzwa Fidèle, yabwiye InyaRwanda ko izi modoka bashyize ku isoko zigezweho, kandi zikunzwe ku isoko.

Ati “Suzuki Swift ni imodoka nziza igezweho ku Isoko! Kandi ‘piece’ yazo iraboneka cyane. Ntabwo ikoresha ‘essence’ nyinshi, mbese inywa nka moto.”

Akomeza ati “Suzuki Swift abakiriya barayigura cyane. Kimwe mu byo bayikundanira ni ukuba itanywa essence nyinshi. Urabizi muri iki gihe ‘essence’ iri guhenda abantu bitabira gukura imodoka nk’izi zitari nini cyane.”

Bitewe n’ubugari bw’iyi modoka biroroshye kuyiparika muri ‘Parking’ bitandukanye n’imodoka zagutse mu mbavu n’uburebure.

Uyu muyobozi yavuze ko uretse kuba bagurisha imodoka banatanga ‘warranty' kugira ngo igihe imodoka igize ikibazo bazayigukorere.

Ati “Imodoka iyo ugize ikibazo turayikora. Ikindi, urebe ‘Plaque’ yazo ni iya vuba. Yatangiranye na RAG [OO1, 0036…..].”

Ntaganzwa yavuze ko izi modoka ziba zaratangiwe umusoro kandi zifite ‘Plaque’, icyo umuguzi asabwa ni ‘mitation’ kugira ngo imodoka ive ku mazina ya Dova Business Company ijye ku mazina y’uwayiguze.

Uyu muyobozi ni we ushinzwe gukurikirana ibintu biva hanze Dova Business Company itumiza mu mahanga cyane cyane imodoka.

Kuzitangira umusoro, kuzishakira ibyangombwa birimo nka ‘Plaque’, kumenya ibiciro byazo n’ibindi.

Dova Business Company isanzwe ifite izindi modoka ku isoko

Aho iyi kompanyi icururiza imodoka, hari izindi modoka zirimo izo mu bwoko bwa ‘DongFeng’ zikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa.

Uru ruganda ruhanganye n’uruganda rwa Toyota muri iki gihe ku isoko n’ubwo Toyota imaze igihe kinini imeze nk’ihariye isoko.

Imwe muri izi modoka igura hagati ya miliyoni 45 na miliyoni 50 Frw. DongFeng iri kwiganza cyane ku isoko, ahanini biturutse ku kuba u Bushinwa bwaratangiye urugamba rwo kwigarurira isoko binyuze mu bicuruzwa bitandukanye bashyira ku isoko.

Uruganda rwa DongFeng ni urwa kabiri mu bunini mu Bushinwa. Kuva mu myaka 50 ishize ruri ku isoko, kandi buri mwaka rudabagiza abakiriya barwo. Rucuruza miliyoni nyinshi z'imodoka buri mwaka.

Rubarizwa mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Rwashinzwe mu 1969 n’umunyemari Shiyan. Rufite kandi mashami y’imidoka nka Dongfeng Motor Group, Voyah n’izindi.

Ikindi gitangaje ni uko ‘piece’ y’imodoka ya Toyota ijya no mu mudoka ya DongFeng. Mu mvugo yumvikana neza ‘zirambarana’.

Banafite ku isoko Hyundai Sonata ya 2010 na 2011. Hyundai Van ya 2014 igura hafi miliyoni 16 Frw, ifite imyanya itanu. Hari kandi Forthing ya 2022, Mercedes Benz ya 2014 n’izindi.

Dova iherutse guhabwa igikombe

Dova Business Company iherutse guhabwa igikombe cya kompanyi icuruza imodoka yashinzwe n’umunyarwanda ubarizwa muri diaspora, wahisemo gushora imari mu Rwanda mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rihanzwe amaso.

Ibihembo byiswe "Rwanda Diaspora Investments Awards" bitegurwa na Bella Vita Entertainment Inc. Ni ubwa mbere byari bitangiwe mu Rwanda.

Byatanzwe ku bigo binyuranye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, mu muhango wabereye kuri M-Hotel.

Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Dova Business Company, Jeremiah Agaba yavuze ko muri uyu mwaka bakoze cyane, babona amashimwe n’ibikombe bitandukanye.

Avuga ko mu gihe cy’imyaka itandatu ishize bari ku isoko bakoze cyane, ku buryo bari bakwiriye iki gikombe.

Agaba yavuze ko batanga serivisi zirimo kugurisha no gukodesha imodoka, bafite Supermarket n’ibindi bifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.

Hamagara +250789126886 / +250786910737 cyangwa ubandikire unyuze kuri www.dovabusinesscompany usange baguteguriye imodoka ijyanye n’ibyifuzo byawe.

AMAFOTO Y’IMODOKA ZO MU BWOKO BWA SUZUKI SWIFT



Dova Business Company yashyize ku isoko imodoka zo mu bwoko bwa ‘Suzuki Swift’





Uretse kugurisha imodoka umukiriya uyiguze bamufasha kubona ibyangombwa





Ntaganzwa avuga ko bafite 'igaraje' rinafashe abakiriya kubakorera imodoka




Izi modoka za Suzuki Swift zifite imyanya itanu yo kwicaramo

AMAFOTO Y’IMODOKA ZA DONGFENG ZIKORERWA MU BUSHINWA

DongFeng zikorwa n'uruganda DongFeng Motor Corporation Ltd rwo mu Bushinwa

AMAFOTO Y’IMODOKA ZO MU BWOKO HYUNDAI SONATA



Hyundai Sonata yiganje cyane ku isoko ryo muri Koreya y'Epfo, mu Burusiya n'ahandi








Kanda hano urebe amafoto menshi:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide Sibomana 1 year ago
    Imodoka inywa Litiro (Liter) imwe kuri Kilometero imwe (100 l /100 km) ubwo ntabwo inywa cyane.....!? Cg habayeho kwibeshya.





Inyarwanda BACKGROUND