Sosiyete icuruza imodoka ikanazikodesha, Dova Business Company yashyize ku isoko imodoka zo mu bwoko bwa ‘Suzuki Swift’ 2008, 2009 na 2010.
Ni mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi gutunga
imodoka cyane cyane mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.
Izi modoka ziparitse aho Dova Business Company ikorera
i Gikondo kuri Merez. Zifite amabara atandukanye arimo nka ‘Silver’, kandi ni
‘Automatic’.
Suziki Swift ikomoka kandi ikorerwa muri Korea. Dova
Business Company, ivuga ko izi yashyize ku isoko ari izavuye i Dubai’.
Izi modoka ntabwo zinywa cyane (essence) ku buryo
ishobora gukoresha nka Litiro (Liter) imwe kuri Kilometero imwe.
Piyese (Pièce) z’izi modoka ziraboneka, kandi Dova
Business ifite igaraje yaryo yifashisha mu gukora izi modoka igihe zigize
ikibazo. Imwe muri izi modoka igura nibura miliyoni 10 Frw.
Umuyobozi Ushinzwe ubucurizi bw'imodoka ziva hanze
muri Dova Business Company, Ntaganzwa Fidèle, yabwiye InyaRwanda ko izi modoka
bashyize ku isoko zigezweho, kandi zikunzwe ku isoko.
Ati “Suzuki Swift ni imodoka nziza igezweho ku Isoko!
Kandi ‘piece’ yazo iraboneka cyane. Ntabwo ikoresha ‘essence’ nyinshi, mbese
inywa nka moto.”
Akomeza ati “Suzuki Swift abakiriya barayigura cyane.
Kimwe mu byo bayikundanira ni ukuba itanywa essence nyinshi. Urabizi muri iki
gihe ‘essence’ iri guhenda abantu bitabira gukura imodoka nk’izi zitari nini
cyane.”
Bitewe n’ubugari bw’iyi modoka biroroshye kuyiparika muri
‘Parking’ bitandukanye n’imodoka zagutse mu mbavu n’uburebure.
Uyu muyobozi yavuze ko uretse kuba bagurisha imodoka
banatanga ‘warranty' kugira ngo igihe imodoka igize ikibazo bazayigukorere.
Ati “Imodoka iyo ugize ikibazo turayikora. Ikindi,
urebe ‘Plaque’ yazo ni iya vuba. Yatangiranye na RAG [OO1, 0036…..].”
Ntaganzwa yavuze ko izi modoka ziba zaratangiwe
umusoro kandi zifite ‘Plaque’, icyo umuguzi asabwa ni ‘mitation’ kugira ngo
imodoka ive ku mazina ya Dova Business Company ijye ku mazina y’uwayiguze.
Uyu muyobozi ni we ushinzwe gukurikirana ibintu biva
hanze Dova Business Company itumiza mu mahanga cyane cyane imodoka.
Kuzitangira umusoro, kuzishakira ibyangombwa birimo
nka ‘Plaque’, kumenya ibiciro byazo n’ibindi.
Dova Business Company isanzwe ifite izindi modoka ku
isoko
Aho iyi kompanyi icururiza imodoka, hari izindi modoka
zirimo izo mu bwoko bwa ‘DongFeng’ zikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa.
Uru ruganda ruhanganye n’uruganda rwa Toyota muri iki
gihe ku isoko n’ubwo Toyota imaze igihe kinini imeze nk’ihariye isoko.
Imwe muri izi modoka igura hagati ya miliyoni 45 na
miliyoni 50 Frw. DongFeng iri kwiganza cyane ku isoko, ahanini biturutse ku
kuba u Bushinwa bwaratangiye urugamba rwo kwigarurira isoko binyuze mu
bicuruzwa bitandukanye bashyira ku isoko.
Uruganda rwa DongFeng ni urwa kabiri mu bunini mu
Bushinwa. Kuva mu myaka 50 ishize ruri ku isoko, kandi buri mwaka rudabagiza
abakiriya barwo. Rucuruza miliyoni nyinshi z'imodoka buri mwaka.
Rubarizwa mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Rwashinzwe mu
1969 n’umunyemari Shiyan. Rufite kandi mashami y’imidoka nka Dongfeng Motor
Group, Voyah n’izindi.
Ikindi gitangaje ni uko ‘piece’ y’imodoka ya Toyota
ijya no mu mudoka ya DongFeng. Mu mvugo yumvikana neza ‘zirambarana’.
Banafite ku isoko Hyundai Sonata ya 2010 na 2011.
Hyundai Van ya 2014 igura hafi miliyoni 16 Frw, ifite imyanya itanu. Hari kandi
Forthing ya 2022, Mercedes Benz ya 2014 n’izindi.
Dova iherutse guhabwa igikombe
Dova Business Company iherutse guhabwa igikombe cya
kompanyi icuruza imodoka yashinzwe n’umunyarwanda ubarizwa muri diaspora,
wahisemo gushora imari mu Rwanda mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’u
Rwanda rihanzwe amaso.
Ibihembo byiswe "Rwanda Diaspora Investments
Awards" bitegurwa na Bella Vita Entertainment Inc. Ni ubwa mbere byari
bitangiwe mu Rwanda.
Byatanzwe ku bigo binyuranye mu ijoro ryo ku wa Gatanu
tariki 26 Kanama 2022, mu muhango wabereye kuri M-Hotel.
Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Dova
Business Company, Jeremiah Agaba yavuze ko muri uyu mwaka bakoze cyane, babona
amashimwe n’ibikombe bitandukanye.
Avuga ko mu gihe cy’imyaka itandatu ishize bari ku
isoko bakoze cyane, ku buryo bari bakwiriye iki gikombe.
Agaba yavuze ko batanga serivisi zirimo kugurisha no
gukodesha imodoka, bafite Supermarket n’ibindi bifasha abantu mu buzima bwa
buri munsi.
Hamagara +250789126886 / +250786910737 cyangwa
ubandikire unyuze kuri www.dovabusinesscompany usange
baguteguriye imodoka ijyanye n’ibyifuzo byawe.
AMAFOTO Y’IMODOKA ZO MU BWOKO BWA SUZUKI SWIFT
Dova Business Company yashyize ku isoko imodoka zo mu bwoko bwa ‘Suzuki Swift’
Uretse kugurisha imodoka umukiriya uyiguze bamufasha kubona ibyangombwa
Ntaganzwa avuga ko bafite 'igaraje' rinafashe abakiriya kubakorera imodoka
Izi modoka za Suzuki Swift zifite imyanya itanu yo kwicaramo
AMAFOTO Y’IMODOKA ZA DONGFENG ZIKORERWA MU BUSHINWA
DongFeng zikorwa n'uruganda DongFeng Motor Corporation Ltd rwo mu Bushinwa
AMAFOTO Y’IMODOKA ZO MU BWOKO HYUNDAI SONATA
Hyundai Sonata yiganje cyane ku isoko ryo muri Koreya y'Epfo, mu Burusiya n'ahandi
TANGA IGITECYEREZO