RURA
Kigali

Niyikiza Robert wacuranze muri Guma Guma yatangiye kwigisha umuziki ashyigikiwe n’abarimo Mani Martin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2022 21:53
0


Niyikiza Robert wahoze ari umucuranzi ukomeye mu itsinda Gakondo Group, yatangije urugendo rwo kwigisha umuziki abakiri bato n’abandi biyumvamo impano z’umuziki, mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro no kwiteza imbere.



Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, nibwo Niyikiza yahurije hamwe inshuti, abavandimwe n’abandi abamurikira umushinga we w’ishuri rya muzika yise ‘Play for Change’.

Ni umushinga yumvikanisha ko ugamije ingaruka nziza mu buzima bw’abakiri bato, no guhugura abakuru bari muri uyu mwuga kuwumenyaho byinshi.

Niyikiza yatangiye uyu mushinga ashyigikiwe n’abarimo Mani Martin. Yavuze ko Mani Martin ari we muhanzi wa mbere yacurangiye, kandi ko icyo gitaramo yacuranzemo ari cyo cya mbere kinini mu buzima bwe yari agezemo nk’umucuranzi.

Hari kandi Patrick Nyamitari bakoranye mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi Nick Dimpoz n’abandi benshi.

Ishuri ry’uyu mugabo riherereye mu Nyakabanda haruguru ya Green corner. Ryigisha gucuranga , kuririmba, imbyino ndangamuco,  ubugeni, solfège n’ibindi.

Niyikiza yabwiye InyaRwanda ko iri shuri ry’umuziki rizanye impinduka nziza “mu rubyiruko binyuze mu muziki no mu buhanzi butandukanye’.

Yavuze ko uretse kwigisha iri shuri, rizaba n’umuyoboro mwiza wo kwigisha urubyiruko ‘ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobabwenge’.

Akomeza ati “Turashishikariza abana b’abakobwa kwitinyuka bakaza kwiga gucuranga baririmba, dore ko ari bakeya cyane babikora.”

Uyu muyobozi avuga ko nta giciro gisabwa ushaka kwiga umuziki kuko ‘hagamijwe kuvumbura impano mu mwana n’ubwo ntawo mu muryango yaba ayikuraho’.

Ati “Tumwitaho kugeza abimenye neza.” Niyikiza avuga ko zimwe mu mbogamizi ubu bahura nazo ari ikibazo cy’inyubako cy’aho bakorera, kubonera amafunguro abanyeshuri, ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB n’ibindi.

Iri shuri ryashinzwe rikomoka ku muryango Play fo Change Rwanda umaze imyaka itandatu ukorera mu Rwanda.

Kuri ubu ukorera mu bigo by’amashuri byinshi bigiye bitandukanye mu Rwanda hose ndetse ukagira n’abandi bana wakira mu biruhuko.

Mu gusoza itangizwa ry’iri shuri, Mani Martin na Nyamitari basusurukije abantu, binyuze mu ndirimbo nka ‘Urukumbuzi’ ndetse na ‘Uri Imana’ ya Nyamitari. 

Niyikiza Robert yatangije ishuri ry’umuziki, ashima Mani Martin wabaye ikiraro cy’urugendo rw’umuziki we 

Niyikiza yacuranze ahantu hakomeye nko mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars, Gakondo Group n’ibindi 

Dj Theo [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] n'umuhanzi Elisha The Gift [Ubanza ibumoso] wahatanye muri East Africa's Got Talent bitabiriye iki gikorwa 

Umunyamuziki Niyikiza Robert aganira na Patrick Nyamitari bakoranye igihe kinini mu muziki 

Bamwe mu bana bagaragaje impano, baririmba zimwe mu ndirimbo zizwi 

Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Nick Dimpoz yacinye akadiho anyura benshi 

Abitabiriye itangizwa ry’iri shuri, basusurukijwe n’Itorero ndangamuco Inkesha gitaramo


Uhereye ibumoso: Patrick Nyamitari, Hamuli Paul (Umubyeyi wa Niyikiza Robert) yacuranze muri Orchestre Restade, Sebukwe wa Niyikiza Robert, Moshi Samson waririmbye ‘Nkumbuye iwacu’ 

Kugira ngo ubashe kujya mu ishuri bisaba ubushake kuko bigishiriza ubuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND