Kigali

Harry Styles yasomanye n'umugabo mugenzi we mu ruhamwe bitangaza benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/09/2022 8:27
0


Harry Styles umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime wamamaye cyane ubwo yabarizwaga mu itsinda ryo mu Bwongereza ryitwa 'One Direction', yatangaje benshi ubwo yasomanaga n'umugabo mugenzi we mu ruhame.



'One Direction' yatumbagije izina ry'uyu musore, yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Steal My Girl, Story Of My Life, Night Changes n'izindi nyinshi. Izi ndirimbo zatumye iri tsinda rimenyekana ku rwego mpuzamahanga. Nyuma yaho iri tsinda ritandukaniye muri 2016 Harry Styles yatangiye kuririmba ku giti cye anatangira umwuga wo gukina filime.

Harry Styles umaze igihe afite indirimbo yaciye ibintu yitwa 'As It Was' iri muri 5 zikunzwe cyane kuri Billboard Hot 100, kuri ubu uyu musore yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yaho yasomaniye mu ruhame n'umugabo mugenzi bigatangaza benshi. Ibi yabikoreye mu birori bya Venice Film Festival byabereye mu Butaliyani.

Ubwo ibirori bya Venice Film Festival byari birimbanije hamaze kwerekanwa agace gato ka filime yitwa 'Don't Worry Darling' ya Harry Styles igiye gusohoka mu minsi iri imbere, uyu musore yahamagawe ku rubyiniro ngo agire icyo avuga. Ubwo yahagurukaga agana ku rubyiniro, yanyuze ku mukinnyi wa filime Nick Kroll barahoberana maze bahita basomana ku munwa bituma abari aho bavuza induru.

Harry Styles asomana na Nick Kroll

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko Harry Styles yatunguye benshi ubwo yasomanaga na Nick Kroll mu ruhame gusa icyatangaje benshi ni uko umukunzi wa Harry Styles witwa Olivia Wilde bari bari kumwe muri ibyo birori ndetse na Nick Kroll akaba yararikumwe n'umugore we Lily Kwong.

The Independent ikomeza ivuga ko gusomana kwa Harry Stylea na Nick Kroll bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza icyatumye Harry na Nick basomana ku munwa. Ubusanzwe Harry Styles na Nick Kroll ni inshuti gusa kuri ubu hari kwibazwa ikiri inyuma y'ubushuti bwabo nyuma yo gusomanira mu ruhame.

Harry Styles na Nick Kroll basanzwe ari inshuti zakadasohoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND