Kigali

Impundu mu muryango wa Sarah Uwera Sanyu na Aimé Kayumba bibarutse ubuheta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/08/2022 15:00
0


Umuhanzikazi Sarah Uwera Sanyu akaba n'umuririmbyi ukomeye muri Ambassadors of Christ Choir ifatwa nka Korali ikunzwe kurusha izindi mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba, yibarutse ubuheta bwe n'umugabo we Kayumba Aimé bamaranye imyaka 4 babana nk'umugabo n'umugore.



Kayumba Aimé, umugabo wa Sarah, yabwiye inyaRwanda.com ko bibarutse umwana wabo wa kabiri kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 ahagana saa 10:27 Am. Yavuze ko uyu mwana wabo bataramwita izina, gusa ni vuba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sarah yashimye Imana yamuhaye umugisha w'umwana w'umukobwa. "Ikaze mwana w'umukobwa. Urakoze Mana ku bw'undi mugisha". Uyu mwana wabo w'umukobwa, aje asanga imfura yabo y'umuhungu wabonye izuba mu Ukuboza 2019.

Sarah na Aime basezeranye kubana akaramana tariki 29 Nyakanga 2018 basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi. Ubukwe bwabo buri mu bwagarutsweho cyane mu itangazamakuru bitewe n'izina rikomeye ry'uyu muririmbyi mu muziki nyarwanda. 

Nyuma yo gukora ubukwe, Sarah Uwera Sanyu yatangiye kuririmba ku giti cye akaba abifatanya no kuririmba muri korali. Amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: "Mwana wanjye", "Nitashinda" na "Mwana w'umuntu". "Mwana wanjye" yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500 ku rukuta rwe rwa Youtube. 


Sarah Sanyu Uwera yibarutse umukobwa


Sarah n'umuryango we


Sarah ubwo yiteguraga kwibaruka ubuheta 

REBA HANO "MWANA WANJYE" INDIRIMBO YA SARAH UWERA SANYU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND