Umutesi Léa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, agiye gukora ubukwe na Peter Nasasira uherutse kumwambika impeta y’urukundo [Fiançailles].
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama
2022, nibwo Umutesi yagaragaje ubutumire mu bukwe bwe na Peter bamaze igihe
bari mu munyenga w’urukundo.
Impapuro z'ubutumire 'Invitation'
zigaragaza ko ubukwe bw'aba bombi buzaba ku wa 2 Ukwakira 2022.
Gusaba no gukwa bizabera i Kigali mu
busitani bwa Golden Garden (Rebero) saa tatu za mu gitondo n'aho gusezerana
imbere y'Imana bizabera muri EAR Remera Anglican Church saa kumi z'amanywa.
Umutesi n'umukunzi we bavuga ko nyuma
y'iyi mihango abatumiwe bazakirirwa muri Golden Garden ku i Rebero. Bati
"Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye."
Uyu mukobwa yahatanye muri Miss
Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Amajyaguru. Ku 16 Nyakanga 2022, nibwo Umutesi
yatangiye urugendo rushya mu rukundo nyuma y’uko umukunzi we amwambitse impeta
amuteguza kurushinga.
Ni mu birori byabereye kuri Onomo
Hotel ari kumwe n’inshuti ze n’abandi. Icyo gihe, Umutesi yanditse kuri konti
ye ya Instagram, avuga ‘nabwiye Yego urukundo rw’ubuzima bwanjye Peter Nasasira’.
Uyu mukobwa yavuze ko yorohewe no
kubwira Yego umukunzi we, amushimira kuba yaramuhisemo mu bandi bakobwa,
yumvikanisha ko asobanuye buri kimwe mu buzima bwe bwa buri munsi.
Umutesi yavuze ko impeta yambitswe yamuzaniye ibyishimo mu buzima bwe, mbese ni we muntu wishimye cyane.
Umutesi yagaragaje ‘invitation’ y’ubukwe bwe n’umukunzi we Peter Nasasira
Ku wa 16 Nyakanga 2022, nibwo Peter Nasasira yambitswe impeta umukunzi we Umutesi
Ibi birori byitabiriye n’inshuti n’abavandimwe byabereye kuri Onomo Hotel
Umutesi yashimye umukunzi we wambitswe impeta y’urukundo, avuga ko byamworoheye kumubwira ‘Yego’
Ku wa 2 Ukwakira 2022, nibwo Umutesi azakora ubukwe na Peter Nasasira
Peter Nasasira yashinze ivi ateguza umukunzi we kurushinga nk’umugabo n’umugore
Uyu mukobwa asanzwe abarizwa muri
kompanyi ya Kigali Protocal, ndetse ni umwe mu batangiranye nayo
TANGA IGITECYEREZO