RFL
Kigali

Nyuma ya Sadio hagezweho Omah Lay! Kate Bashabe yongeye kuvugisha abantu nyuma yo kubyina mu buryo budasanzwe indirimbo 'Soso'-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/07/2022 12:00
0


Umunyamideri akaba n’umushabitsi Kate Bashe wagaragaye abyina mu buryo budasanzwe indirimbo 'Soso' ya Omah Lay, akomeje kuvugisha abatari bacye bitewe n’uburanga n’ikimero cye gikunda gukurura cyane ab’igitsinagabo nk'uko badahwema kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga yaba ku mafoto ye n'ahandi.



Kate Bashabe ni umwe bakobwa bagezweho muri Kigali utajya yiburira bitewe n’uko ahora ahanzwe ijisho n’abiganjemo igitsinagabo. Avugisha benshi kubera ahanini uburanga bwe buhebuje bwanamuhesheje amakamba anyuranye y'ubwiza nka Miss MTN 2010 na Miss Nyarugenge 2012. Kuri ubu yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubyina mu buryo budasanzwe indirimbo Soso ya Omah Lay.

Hashize iminsi 12 umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo muri Afurika, Omah Lay, uherutse no gutaramira mu Rwanda asohoye indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yitwa ’Soso Take my Pain’. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 280.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yarakunzwe ibyinwa mu buryo budasanzwe bumenyerewe n’umunyamideli Kate Bashabe wahise ayisangiza abantu abinyujije kuri konti ye ya instagram ariko bitera urujijijo kubera ko atamumenyesheje (Tag).

Abantu benshi bakomeje kwibaza kuri uyu mukobwa yaba mu butumwa banyujije kwa Omah Lay ndetse n’ubwo baherekeresheje iyi ndirimbo bagaruka ku buryo ari kuyibyinamo. Birashoboka ko baba bari mu rukundo rukiri ibanga cyangwa se bikaba ari ugukunda umuziki bisanzwe, gusa igihari ni uko kuri ubu Kate ari mu rukundo n'umuziki wa Omah Lay.

Omah Lay ubwo aheruka mu Rwanda yanyuzwe n'inkumi z' i Kigali

Kate Bashabe asanzwe ari umunyamideli ukunzwe cyane ndetse akaba ari n’umushabitsi ufite inzu y’imideli yitwa Kabasha Fashion House. Uyu mukobwa yavuzwe cyane mu rukundo na Sadio Mane ariko biza kurangira. Sadio Mane aherutse gutangaza ko umukobwa yakundana nawe agomba kuba atazwi kandi adakoresha cyane imbuga nkoranyambaga.  

Kate Bashabe uri mu bashabitsi bakiri bato bivugwa ko batunze agatubutse mu Rwanda, asanzwe atigisa imbuga nkoranyambaga bitewe n’ikimero cye. Kuri konti ye ya instagram akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 500 we akaba ntu muntu n’umwe akurikira usibye inzu ye ya Kabasha Fashion House.


Kate Bashabe ni umukobwa w'uburanga

Omah Lay iyi ndirimbo ayisangiza abantu yanditse agira ati: ’’Soso bafata ububabare bwanjye’’

Hano Kate Bashabe yari mu Bwongereza mu mujyi wa Liverpool

Hano Kate Bashabe yari ahagurirwa imyenda ya Liverpool yitegura kwerekeza kuri Unfield aho ikipe ya Liverpool ikinira

Hano Sadio Mane yari ku kibuga cya Livepool nyuma y'umukino, muri ibyo bihe havuzwe cyane inkuru y'uko akundana na Sadio Mane wari umukinnyi wa Liverpool






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND