Ariel Wayz uri mu bamikazi b’umuziki nyarwanda, kuri ubu yahakanye ibyo kuba yarashingiye ku ndirimbo y’umuhanzi Tero Razz mu ikorwa ry’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘DEMO’.
Mu nkuru inyaRwanda.com twabagejejeho
kuwa 25 Nyakanga 2022 twagarutse ku ndirimbo nshya ya Ariel Wayz yavugwagaho
kuba yarakozwe ishingiye ku ya Tero Razz.
Ibi ariko Ariel Wayz yaduhamirije ko atari byo ndetse ko ni iyi ndirimbo atari ayizi. Ati:”Indirimbo nayirebye ntayo nari nzi, gusa na none icyiza ni uko ntaho bihuriye uretse amazina bihuje nta kindi. Iriya ni indirimbo y’urukundo, twe iyacu ni ubuzima busanzwe.”
Ariel Wayz atangaje ibi nyuma yuko Tero Razz yari yamushinje kumushishura. Icyo gihe Tero Razz yari yagize ati: “Njya gukora ‘DEMO’ nabanje kwitonda, nkora ubushakashatsi, ariko Ariel Wayz ntiyahaye agaciro umwimerere w’indirimbo yanjye.”
Razz akomeza agira ati: “Mu kuri ibyo
ntacyo byari bitwaye, ariko kuvuga ngo kuba yakoresheje igihangano cyanjye
ntacyo bitwaye kuko ntari umusitari ni byo byambabaje. Aho ni ho uhita uhera
wibaza iterambere ry’umuziki nyarwanda, niba kuba umuhanzi atazwi agomba kwibwa
ibye n’abavuga ko babaye ibyamamare.”
Abajijwe uko yamenye ko Ariel Wayz
yayuririyeho avuga ko ari uko ari iy’umuhanzi ukizamuka, yatubwiye ko bamwe mu
bari mu itsinda ryatunganyije iyi ndirimbo babibwiye Ariel Wayz ariko akanga
agakomeza.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEMO' YA ARIEL WAYZ
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEMO' YA TERO RAZZ
Ariel Wayz yavuze ko atari azi indirimbo 'DEMO' ya Tero Razz
Tero Razz yashyize indirimbo hanze yitwa 'DEMO' muri Gicurasi
TANGA IGITECYEREZO