Umutesi Lea witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yatunguwe n’umukunzi we Nasasira Peter amwambika impeta y’urukundo, nk’intangiriro yo kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Ni mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ubera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu.
Nasasira Peter yateye ivi ari kumwe n’inshuti ze za hafi. Ku ruhande rwa Umutesi nawe ni ko byari bimeze kuko yari aherekejwe n’inshuti ze.
Uyu mukobwa asanzwe abarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal, ndetse ni umwe mu batangiranye nayo.
Yavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2021 ubwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yashyiraga ifoto ye kuri Instagram agasaba abamukurikira gushyigikira Umutesi Lea. Uyu mukobwa yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yigeze kubwira InyaRwanda ko Ali Kiba yamushyigikiye kubera ko ari inshuti y’umuryango.
Lea yambitswe impeta nyuma y’iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye muri Kaminuza y'Ubukerarugendo n'ikoranabuhanga (UTB) mu Ishami ry’Ubukerarugendo.
Ubwo yasozaga amasomo ye muri Kaminuza, yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo bikomeye kuri we nyuma y’imyaka itatu yari ishize ari ku ntebe y’ishuri.
Uyu mukobwa yavuze ko yize mu bihe bigoye ahanini bitewe na Covid-19. Ati “Kuba narasoje amashuri narishimye cyane. Cyane ko kuri twe byari bigoye kubeza izi mbogamizi za Covid-19, hazamo n’utundi tubazo dutandukanye ariko ndabishimira Imana.”
Nasasira Peter yateye ivi yambika
impeta y’urukundo umukunzi we Umutesi Lea
Nyuma yo kwambikwa impeta, Umutesi yashimiye umukunzi we wamuhisemo mu bandi
Basomanye maze inshuti zabo zibakomera amashyi mu kubagaragariza ko zibashyigikiye mu nzira barimo y'urukundo ruganisha ku kubana iteka
Nasasira yabwiwe ‘Yego’
Ni ibyishimo ku nshuti z’aba bombi
Yashinze ivi ku butaka yambika impeta umukunzi we LeaUmutesi Lea aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB)
Umutesi yahatanye muri Miss Rwanda 2021 ntiyabasha kugira ikamba yegukana
Umutesi ni umwe mu batangiranye na Kigali Protocal
Lea akunda gutembera, ni mu gihe kuko yanaminuje mu bijyanye n'ubukerarugendo
TANGA IGITECYEREZO