RFL
Kigali

Khloe Kardashian na Tristan Thompson baritegura kwibaruka ubuheta batwitiwe n'undi mugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/07/2022 8:00
0


Khloe Kardashian na Tristan Thompson baherutse gutandukana, baritegura kubyara ubuheta batwitiwe n'undi mugore.



Umunyamideli Khloe Kardashian umaze iminsi micye avuye mu birwa bya Turks na Caicos aho yari yaragiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 38, kuri ubu yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma y'uko bimenyekanye ko we na Tristan Thompson wahoze ari umukunzi we ko bagiye kwibaruka ubuheta batwitiwe n'undi mugore. 

Aya makuru yabanje gutangazwa na TMZ ndetse yemezwa n'abahagarariye umuryango w'aba Kardashians mu nkiko banasaba ko abantu baha agahenge Khloe Kardashian nyuma yuko yarakomeje guhinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga abazwa impamvu yakongera kubyarana na Tristan umaze kumuhemukira inshuro nyinshi.

TMZ ikaba yatangaje ko nubwo urukundo rwa Khloe Kardashian na Tristan Thompson rwashyizweho iherezo bisa nk'aho urugendo rwabo nk'ababyeyi rukomeje dore ko bitegura kwibaruka umwana wa kabiri batwitiwe n'undi mugore. 

TMZ ikomeza ivuga ko ibyo Khloe yahoze yifuza byo kugira abana bahuje Se agiye kubigeraho dore ko mbere yuko atandukana na Tristan yari yaratangaje ko yifuza kubyarana nawe umwana wa kabiri ndetse n'igihe yamucaga inyuma akabyarana na Maralee Nichols umwana w'umuhungu byababaje cyane Khloe kuko yifuzaga ko ariwe babyarana icyo gihe.

Umwana wa kabiri Khloe na Tristan bitegura kwibaruka, yasamwe mbere yuko aba bombi batandukana na mbere y'uko Tristan aca inyuma Khloe akabyarana na Maralee Nichols.

Nyuma yaho inkuru y'umwana wa kabiri wa Khloe Kardashian imaze gusakara hirya no hino, abahagarariye umuryango waba Kardashians mu mategeko basohoye itangazo ryemeza aya makuru ndetse banasa abantu guha agahenge Khloe bakarekera aho kumwibasira. 

Iri tangazo riragira riti ''Turemeza ko True agiye kubona undi muvandimwe wasamye mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize. Khloe arashimira cyane umugore umutwitiye mu mwanya we kubwuwo mugisha mwiza. Turabasaba ko mwaha Khloe agahenge akibanda ku muryango we''.

Itangazo ryatanzwe n'abahagarariye umuryango waba Kardashians mu mategeko ryemeje ko Khloe agiye kwibaruka umwana wa kabiri yatwitiwe n'undi mugore.

Iri tangazo rikaba rihuza neza n'amakuru yatangajwe na TMZ ko umwana wa kabiri Khloe na Tristan bitegura kwibaruka yasamwe mu kwezi ku Gushyingo mu mwaka ushize ubwo bari bagikundana ndetse hakaba hari mbere yuko bimenyekana ko Tristan yaciye inyuma Khloe agatera inda umunyamideli witwa Maralee Nichols. 

Ni ukuvuga ko ubwo ibi byose byabaga byanatumye batandukana byabaye umwana wa kabiri yaramaze gusamwa mu buryo bugezweho bwa Surrogacy aho undi mugore yishyurwa agatwitira undi. Khloe Kardashian akaba yarasanzwe afitenye umwana w'umukobwa na Tristan Thompson witwa True Thompson w'imyaka 5 y'amavuko.

Khloe Kardashian hamwe na Tristan Thompson bari kumwe n'imfura yabo True Thompson






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND