Kigali

Dore uko ubukerarugendo buhagaze mu Rwanda bigendanye n’igabanuka ry’icyorezo cya Covid-19

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:2/07/2022 19:08
0


Ubukerarugendo mu Rwanda bwongeye kugararaza imbaraga mu 2022, nyuma y'igihe kinini busubijwe hasi n'icyorezo cya Covid-19 aho ingendo zitandukanye zari zarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo. Nyuma y'uko habonetse inkingo zigatangwa kuri benshi, ubukerarugendo bwongeye kuzahurwa.



Icyorezo cya Covid-19 kibasiye isi muri 2020 gituma ibikorwa byinshi bihagarara mu bihugu bitandukanye, bimwe mu bikorwa byaciwe intege cyane n'iki cyorezo harimo ubukerarugendo. Mu ntangiriro za 2021 u Rwanda rwongeye gufungura ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu, ariko ibi biza kugendana n'ingamba zasaga nk'aho zikomeye zica intege cyane ba mukerarugendo.


Mu 2022 hatanzwe inkingo ku mubare munini w'abatuye isi, ibi bituma abakora ingendo zo mu kirere zirimo gusura no kujya mu kandi kazi wiyongera kuko boroherejwe mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo. Ibi byatanze amahirwe ku Rwanda yo gukomeza ibikorwa by'iterambere birimo kuzamura ubukerarugendo, n'imenyekanisha ry'igihugu. 


Uko ubukerarugendo buri gukorwa mu mwaka wa 2022


Abantu binjira mu Rwanda bakoresheje ikibuga cy'indege cya Kanombe bagomba kuba bakoze ikizamini cya RT-PCR, gisuzuma ko nta Covid-19 bafite mbere y'amasaha 72 ngo binjire mu gihugu, ibi kandi bikorwa ku kiguzi cyabo. Umuntu asabwa kuba aha wenyine mu gihe ategereje ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu afite. Ibindi bipimo birimo nka RDTS ntabwo byemewe ku baturutse hanze y'igihugu. 


Ibi bigendana no kuba umuntu wese uri hejuru y'imyaka 12 yarafashe inkingo zuzuye z'iki cyorezo, ahasurwa nko muri za pariki n'ama hoteri baruhukiramo byashyizeho ingamba zitandukanye z'uburyo bwo gukomeza kwirinda iki cyorezo. Ba mukerarugendo baba bagomba kuzikurikiza kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo mu gihe bagira ibihe byiza byo gutembera u Rwanda.


U Rwanda rufatanyije n'abikorera rwateguriye ba mukerarugendo ibikorwa byiza bitandukanye, muri byo harimo nko kubaka ama hoteri n'andi macumbi meza bashobora kuruhukiramo mu nce zitandukanye z'igihugu abaha ishusho nziza, bakabimenyekanisha bakoresheje urubuga rwa Visit Rwanda.

Bisate lodge mu karere ka Musanze

One and only gorilla nest iri muri Pariki ya Nyungwe

Singita kwitonda lodge iri muri pariki y'ibirunga

Kigali Marriott Hotel

Hamwe mu duce nyaburanga twakira ba mukerarugendo, harimo pariki y'Akagera, Nyungwe, n'ibirunga bicumbikiye ingagi, hakaba inzu ndangamurage y'igihugu iri m ukarere ka Huye n'i Nyanza mu rukari aho Umwami yari atuye, ikiyaga cya Kivu kiri mu karere ka Rubavu n'ahandi.

Pariki ya Nyungwe

Ikiyaga cya Kivu gifite umucanga gituriwe na Hoteri ya Serena

Inzu ndangamurage y'u Rwanda iri mu karere ka Huye

Umujyi wa Kigali na wo wishimirwa gutemberwa na ba mukerarugendo, babifashijwemo n'ibigo bikora ubukerarugendo batemberezwa uyu mujyi bagasobanurirwa uduce dutandukanye tuwugize harimo ahakorerwa ibikorwa bya Leta, iby'ubucuruzi, ubuvuzi, imyidagaduro n'ibindi bakahafatira n'amafunguro yaba aya kizungu cyangwa aya gakondo.

Inyubako ikoreramo akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali

Inyubako iberamo imikino y'intoki n'ibitaramo bitandukanye

Ba mukerarugendo bashobora kugera aho ariho hose mu gihugu nta mbogamizi bahuye nazo, zaba iz'umutekano cyangwa amasaha kuko ingendo zikorwa amasaha yose. Mu buryo bw'ingendo bashobora kwifashisha imodoka bwite cyangwa imodoka rusange kuko zose zitanga serivisi nziza.   

Ubukerarugendo kandi buri gutezwa imbere n'ibikorwa bigenda bizanwa mu gihugu bihuza ibihugu bitandukanye, harimo irushanwa rya BAL riterwa inkunga na NBA ryabaye mu kwezi kwa 5, Inama ihuza Abakuru b'Ibihugu bivuga icyongereza, CHOGM, yabaye mu kwezi kwa 6, n'ibindi birushaho kwerekana ubushobozi bw u Rwanda bifasha mu kongera umubare wabifuza kuhatemberera.

Inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda mu minsi ishize

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda, ikigo Visit Rwanda cyagiranye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo bikomeye birimo ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n'ikipe ya PSG yo mu Bufaransa zikunzwe na benshi, aho zamamaza bimwe mu bikorwa bya Visit Rwanda, ibi nabyo biri gutanga umusanzu cyane mu izamuka ry'ubukerarugendo mu gihugu.

PSG mu bufatanye n'ikigo cya Visit Rwanda

Uwifuza kugirira urugendo mu Rwanda, asura imbuga zitandukanye zikora ubukerarugendo agasomaho amakuru akeneye, nyuma akaba yakorana ibiganiro n'ikigo yahisemo mu biyobora ingendo akabika umwanya kugira ngo azarusheho guhabwa serivisi nziza ageze mu gihugu. 


Source: Visit Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND