RFL
Kigali

Ese koko umuziki nyarwanda si uwo mu bitaramo?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:1/07/2022 7:04
1


Impera z’icyumweru zasize umunaniro mu banya-Kigali, cyane cyane abanyabirori. Ntabwo turi bugaruke mu birori byose byabereye hirya no hino mu bice bitandukanye bya Kigali, mu ruhurirane rwo gusoza Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth izwi nka CHOGM.



Ahubwo reka twibande ku gitaramo cy'urwenya cyabaye ku cyumweru tariki 26 Kamena 2022, gihuza abanyarwenya bakomeye bo mu Rwanda kinatumirwamo Eric Omondi umaze kubaka izina mu turingushyo n'amashyengo byamwubakiye izina hirya no hino muri Africa no ku Isi.

Uyu munyarwenya wamaze hafi isaha yose ku rubyiniro, asa nk'ugana ku musozo yateye urwenya agereranya umuziki wo mu Rwanda n’ahandi hose hasigaye mu karere, maze ahamya ko umuziki wo mu Rwanda ari mwiza ukorwa mu bijyanye no kuzamura amarangamutima cyakora ngo si uwo kujyana mu bitaramo. 

Reka tubivuge mu rurimi rw'icyongereza yabivuzemo: “Rwandan music is good in all angles but it is not for converting".

Ni ubwo ari urwenya, usesenguye ibimenyetso by'umubiri (body facial expressions) ukanareba n’ingero yahise akoresha, igihe yavugaga ibi ntiyari kure mu isura y'urwenya yavugaga ukuri kuri mu mutima we k’ukuntu abona ibintu kandi abihuriyeho n'ikindi gice cy'abantu batari bacye baba hafi cyangwa se bafite icyo bazi ku muziki nyarwanda.

Umwe mu bavanga imiziki muri kamwe mu tubyiniro two muri Kigali utashaje ko amazina ye atangazwa, yabwiye INYARWANDA ati “Urebye ibyo Eric yavuze nibyo. Hari igihe ushaka indirimbo z’inyarwanda ucurangira abantu muri club ukabona ni mbarwa, kandi muri club twebwe dusabwa guha abantu ibyishimo binyuze mu ndirimbo zibyinitse n’ubwo hataburamo kuvangamo twa turirimbo tworoshye.”

Umuziki wo mu Rwanda Si Meddy

Ubwo Eric Omondi yateraga urwenya rwe, yifashishije urugero rw'indirimbo ya Meddy avuga ko ari indirimbo zo mu bukwe. 

Ibi bigaragaza ko uyu munyarwenya adafite amakuru ahagije ku kiragano gishya cy'umuziki nyarwanda wiganjemo abasore n'inkumi, bibanda mu ndirimbo zibyinika ku buryo urubyiniro bagiyeho basiga bahaye umukoro abanyamahanga bahuriyeho.

Andi makuru uyu munyarwenya adafite cyangwa yirengagiza nkana ni uko indirimbo za Meddy ziri mu zikunzwe gucurangwa mu tubyiniro two muri kenya, no mu bitangazamakuru byo muri Kenya bityo imiziki ituje idatuma uyiceza yitera hejuru nayo ifite ikindi gice cy'abantu bayikunda.

Abahanzi nyarwanda mu bihe bitandukanye bagiye batumirwa hanze y'igihugu bakanyura imbaga y'abantu batandukanye, haba mu nzu z'imyidagaduro cyangwa mu nzu z'utubyiniro. Muri bo twavuga Charly na Nina, Bruce Melodie, Knowless, The Ben (we anaherutse i Kampala kandi ntabwo ari ubukwe yaririmbyemo).

Eric Omondi uretse kuba azwi nk'umunyarwenya, azwiho nk'umuntu uvuga rikijyana mu ruhando rw'imyidagaduro cyane mu muziki muri kenya.

Nko mu bihe bya vuba aherutse gusaba inzego z'igihugu cya Kenya, cyane izireberera ubuhanzi n'ubugeni, gukumira ibihangano byo hanze ya Kenya.

Icyo gihe yanditse asaba ko nta muhanzi wo muri kenya wakabaye ahembwa ari munsi ya 450,000 y’amashilingi ya kenya (hafi 3,500,000 rwf).

Icyo gihe ngo yaba ari umuhanzi ukizamuka, naho abahanzi nka Sauti sol yasabaga ko batakagiye bahembwa munsi ya 2,800,000 y’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga hafi miliyoni 18 Frw.

Ni ibiciro yumvaga byakagombye gukurikizwa muri buri gitaramo. Ibi byose bigaragaza ijambo Eric Omondi afite ku ruganda rw'umuziki iwabo.


Umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko umuziki wo mu Rwanda atari uwo mu bitaramo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyandemye foustin1 year ago
    Ark nubwo Eric omondi yavuze gutyo ,kurundi ruhande iyo uhanga indirimbo murwanda bisaba kutarengera ngo ujye kure y,umuco nyarwanda ,ex : Nkubu mba Nairobi ,ark uramutse ukoze translation ugashyira indirimbo z,inyakenya mukinyarwanda wumva nta message irimo,ukunva ar,izo abantu bataye umuco ,nubwo atari zose but majority,ikindi omondi mubuzima busanzwe ubona ajyira n,ubugoryi bwinshi





Inyarwanda BACKGROUND